Korali Besarel ya ADEPR Remera yakusanije ibyo Imana yakoze itegura igiterane cy’iminsi 3 yo gushima Imana

Korali Besarel ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Remera nyuma yo gukusanya ibyo Imana ikorera abantu bayo birimo kubarinda no guha amahoro igihugu yabyegeranije maze itegura igiterane cy’iminsi 3 yo gushima Imana.

Iki giterane gifite intego yanditse muri Zaburi 100:4 {Gushima Imana bitera imbaraga zo kuyikorera ) kikaba kizaba kuva kuwa 22 kugera kuwa 24 Kanama 2025 aho kuwa 22 kizatangira kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe kugera saa mbiri z’umugoroba (18h00-20h00 ) naho kuwa 23 gitangire saa munani kugera kugera saa moya z’umugoroba (14h00-19h00 ) mu gihe ku cyumweru kuwa 24 kizatangira saa cyenda kugera saa mbiri z’umugoroba (15h00-20h00 ).

Korali Besarel yakusanije Imirimo y’Imana itegura igiterane cy’iminsi itatu yo gushima Imana

Aganira na IYOBOKAMANA ,Perezida Ntahomvukiye Kasiyani uhagarariye ibikorwa by’abagiraneza unasanzwe ariwe uyobora korali Besarel wakuriwe mu ngaya na Madame Umulisa Jeanne d’Arc yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gushima Imana mu buryo bwihariye kuko iyo ushimye Imana uba wibuka aho Imana yagukuye bikagutera imbaraga zo kwibuka imirimo yayo maze bigatuma urushaho kuyikorera.

Ati:Ubwacu kuri Korali Besarel yo muri Paruwasi ya Remera turashima Imana ko yaduhaye agakiza ikanaturinda kandi ikarinda itorero ryayo ndetse igaha n’igihugu amahoro.

Yakomeje agira ati:” Ibi byose bituma twibuka urugendo rurerure rw’imyaka 30 korali imaze ibonye izuba aho abaririmbyi yabahaye imigisha y’uburyo bwose yaba iterambere ry’ibifatika ndetse no mu buryo bwo kuyikorera tutibagiwe no mu bikorwa by’uburukundo Korali Besarel dukunda gukora “.

Uyu muyobozi yakomeje avugako kuri Korali Besarel yubakiye ku nkingi ivuga ngo :Kora ndebe iruta cyane vuga numve .Aha yagize ati:Iyi ntego niyo dukoreramo dukora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi kwa muganga aho biba buri kwezi tukabaha ibyo kurya,ibikoresho by’isuku ,kwishyurira bamwe ibitaro ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.

Iki giterane kizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Remera iherereye hafi ya BK Arena cyatumiwemo Amakorali atandukanye nka Goshen ya ADEPR Kibagabaga ,Korali Umucyo ya ADEPR Nyarutarama,Korali Umurinzi ya ADEPR Nyagatovu n’amakorali y’i Remera nka Elayono ,Amahoro,Abahetsi n’ababibyi hamwe n’abigisha b’ijambo ry’Imana barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel na Rev.Gatanazi Justin.

Muri iki giterane Korali Besarel ifitemo intego yo gukusanyirizamo inkunga yo gukomeza gukora ibikorwa by’ubugiraneza bita kubatishoboye nkuko intego nyamukuru yabo isanzwe.

Menya byinshi kuri iki giterane cya Korali Besarel ya ADEPR Remera
Korali Besarel iragutumiye ngo uzaze mufatanye gushima Imana

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA