korali Baraka igeze kure imyiteguro y’ibisingizo live concert

Korali Baraka yo mu Itorero ADEPR Nyarugenge yateguriye abakunzi bayo igitaramo ‘Ibisingizo Live Concert’, aho intego nyamukuru ari uguhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu bakava mu byaha, ndetse no gushima Imana ku mirimo n’ibitangaza igenda ikora.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyaraye kibereye kuri Dove Hotel, ubuyobozi bwa Korali, bwatangaje ko igitaramo gitegerejwe ku wa 04-05 Ukwakira 2025 kuri ADEPR Nyarugenge iyi korali isanzwe inakorera umurimo w’Imana.

Muhayimana Jean Damascene Perezida w’iyi korali, yavuze ko intego nyamukuru ari uko abanyabyaha bakizwa, bakamenya umwami Yesu, ndetse bakaba baranifashishije amagambo agaragara muri 2Timoteyo 2:19 ahari amagambo agira ati”. Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye”.

ati”Ntago dushimishwa no kubona bakuru bacu, bashiki bacu ndetse n’ababyeyi bacu babayeho nabi, kuko abantu batarakira Yesu mu buzima bwabo, akenshi usanaga ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ibyaha.

Uyu muyobozi yasoje ararikira abantu kuzitabira iki gitaramo kuko bazahembuka binyuze mu ndirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana.

yasoje kandi avuga ko muri iki gitaramo hateganijwe n’igikorwa cyo kwishyurira abantu 300 ubwisungane bwo kwivuza(mituweli).

Muhayimana Jean Damascene Perezida wa Korali Baraka aganira n’itangazamakuru

Muri iki gitaramo korali baraka ntizaba iri yonyine kuko izafatanya na ”Korali Iriba(ADEPR Taba), korali Besalel(ADEPR mURAMBI), Gatenga Worship Team hamwe na The Light Worship Team(CEP ULK)”.

Rev. Dr. Pastor Antoine Rutayisire hamwe na Pastor Mugabowindekwe nibo bazagabura ijambo ry’Imana.

Korali Baraka ni Korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, ikaba igizwe n’abantu bingeri zose , ikaba yaratangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1982 aho yatangiye iririmba mu masengesho yo ku wa gatatu no ku wa kane.

Kuri ubu iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga 120, aho usibye umurimo bakora wo kuririmba, banakora ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Perezida wa Korali Baraka “Muhayimana Jean Damascene” yararikiye abantu kuzitabira iki gitaramo

Umuyobozi w’indirimbo wa Baraka yavuze ko imyiteguro igeze kuri 99 ku ijana

r

Uwaje ahagarariye Korali Besaleri yavuze ko imyiteguro bayigeze kure

uwaje ahagarariye Korali Iriba yavuze ko biteguye kuzakoreshwa n’Imana ibikomeye

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro

Mc Fidele Gatabazi niwe wayoboye iki kiganiro

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA