Mu mpera z’icyumweru gishize taliki ya 2 na 3 Kanama 2025 ,Korali Agape ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Nyarutarama yakoze igitaramo cy’amateka cyari gifite intego yo gufata amashusho y’indirimbo zayo (Live Recoding) no gukora ivugabutumwa mu ntego yo gushima Imana no gushakira Yesu iminyago.
Yesu ajya kujya mw’ijuru yasize abwiye abigishwa be ko inshingano abasigiye ari iyo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ikagera ku mpera y’isi .
Ni muri ubwo buryo Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama nyuma yo kubona ko niba abigishwa 12 barakoze iby’ubutwari mw’ivugabutumwa nta buryo korali y’abantu 106 mu gihe bahuza umugambi mw’ivugabutumwa batakora iby’ubutwari mu kugeza kure inkuru nziza ya Yesu Kirisitu babinyujije mu bihangano byabo.
Iyi Korali yakoze igiterane cyamaze iminsi ibiri ni ukuvuga kuwa gatandatu no ku cyumweru aho ku munsi wacyo wa mbere bafashe amashusho y’indirimbo zabo bazikora muburyo bujyanye n’igihe icyo bita Live Recoding.
Korali Agape yafashwe amajwi n’amashusho bizasohoka mu minsi iri imbere bifatwa na Zaburi Nshya Event imaze kubaka izina mu gukora indirimbo z’amakorali n’abahanzi muri ubu buryo bwa Live Recoding.
Korali Agape yaserutse mu myambaro myiza,mu majwi meza ,mu muziki mwiza,mu rusengero ruteguye neza ndetse bari mu mwuka dore ko iki gikorwa iyi Korali izwiho cyane kuba mu bihe by’amasengesho cyane yari yagisengeye kugira ngo kigende neza kandi indirimbo bakora zizahindurire benshi ku gukiranuka.
Ku cyumweru nyuma cy’amateraniro asanzwe Korali Agape yakomeje iki giterane cy’ivugabutumwa aho bari banatumiye andi makorali kuza gufatikanya nabo muri ayo harimo Korali Kinyinya ya ADEPR Kinyinya, Korali Goshen ya ADEPR Kibagabaga zose zanyuze cyane imitima y’abakristo benshi bitabiriye iki giterane.
Iki giterane iminsi yacyo yombi yabwirijemo abakozi b’Imana barimo Pastor Cleophas Barore na Pastor Munezero bose bafashije abantu gusobanukirwa umumaro wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuwa gatandatu Umwigisha w’ijambo ry’Imana yari Pasiteri Cleophas Barore akaba ari umunyabigwi wa Korali Agape kuko yayibayemo anayibera umuyobozi.
Uyu mushumba yabwirije ijambo ry’Imana rifite imtego yo gusobanura umumaro w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yavuzeko umumaro wazo wubakiye ku rwego rw’umwuka, urukundo, n’ubusabane hagati y’umuntu n’Imana.
Yagize ati :”Kuramya no Guhimbaza Imana ni ukuyishyira hejuru kuko Kuririmba ni uburyo bwo kugaragaza icyubahiro, ishimwe n’urukundo dufitiye Imana. Iyo turirimba, tuba tuyisingiza kubera uwo ari we no ku bw’ibyo yakoze (Zaburi 100:1-5, Zaburi 150).
Yakomeje avugako indirimbo zo kuramya zifasha umutima w’umuntu kwegera Imana, gutuza mu mwuka no kumva ukuhaba kwayo(Presence de Dieu) (Yakobo 4:8 “Mwegere Imana na yo izabegera” ) kandi kuramya ni ukwigisha no Gukomeza Abandi kuko Indirimbo zubaka abandi mu kwizera, zikabigisha ukuri kw’Imana no kubibutsa isezerano ryayo.
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama ikataje mw,’ivugabutumwa ni bantu ki ? Yatangiye ryari ?
Korali Agape ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali,muri Paruwasi ya Remera mw’itorero rya ADEPR Nyarutarama ikaba yarabonye izuba guhera mu mwaka w’i 1992 .
Mu kiganiro IYOBOKAMANA twagiranye Bwana Alphonse Mudaheranwa umukirisitu wo kw’itorero rya ADEPR Nyarutarama akaba n’umudiyakoni yavuzeko yatangiranye na Korali Agape aho batangiye umurimo w’Imana mu mwaka 1992 batangira ari Korali y’icyumba cyabaga i Nyabisindu hanyuma rimwe na rimwe bakajya kuririmba ku mudugudu wa Remera .
Uyu watangiranye na Korali yakomeje avugako bigeze mu mwaka w’i 1993 maze ubuyobozi bw’itorero busaba iyo Korali y’icyumba kuza gukora amavuna i Nyarutarama maze Korali nayo ihita yitirirwa umudugudu yitwa Korali Nyarutarama.
Bwana Alphonse Mudaheranwa yakomeje avugako bigeze mu mwaka w’i 1994 habaye Jenocide yakorewe abatutsi ituma abantu bamwe bahunga ,abandi barapfa ariko nyuma yayo baza kwiyegeranya ari abantu 12 bagaruka i Nyarutarama gukomeza umurimo maze iyo Korali yagarutse niyo yaje kwitwa Agape kugeza magingo aya.
Korali Agape yubakiye ku nkingi y’amasengesho no kutarera bajeyi
Bwana Pastor Cleophas Barore, uwabaye muri Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama akanayibera umuyobozi yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi Korali impamvu irushaho kugenda itera imbere muri byose aruko yubakiye ku nkingi yo gusenga Imana.
Ati:”Iyi Korali tukiyibamo twarasengaga cyane kandi nubu iyo nkurikira amakuru yayo bamwira ko ariko bimeze .

Pastor Cleophas Barore yakomeje avugako ikindi Korali Agape izwiho ari uko abakuru bo muriyo bagiraga igitsure kubakiri batoya ndetse no kwinjiramo byabaga ari intu bitoroshye kuko twashakaga ko abaririmbyi basa nibyo baririmba mbere yo gukora irindi vugabutumwa imbuto zikabanza nazo zikabwiriza abantu.
Madame Uwingabire Console, umuyobozi wa Korali Agape muri iki gihe yavuzeko batigeze batezuka ku ntego yo gusenga Imana no kugira igitsure kubatoya bayiririmbamo nkuko Pastor Cleophas Barore yabivuze.
Uyu muyobozi yakomeje avugako Korali Agape yagutse cyane ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 106 b’ingeri zitandukanye kandi ikaba ikataje mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Ati:”Ubu Korali Agape turi gukora indirimbo mu buryo bugezweho kugira ngo zizabashe guhindurira benshi ku gukiranuka ndetse turakomeje no gukora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu no gukora ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya hagati yacu,gufasha abatishoboye n’ibindi uko Imana igenda idushoboza.
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama ifite Youtube Chanel bashyiraho ibihangano byabo yitwa “Agape Choir ADEPR Nyarutarama ” bakaba bahamagarira abakunzi b’umusaraba gukora Subscribe, Share,like na Comment kugira ngo batazajya bacikwa n’ibyiza bateguriye abakunzi babo.
























2 Responses
We love this choir so so much, they real Christians
Imana ishimwe kubw’intambwe chorale Agape yateye mu ivugabutumwa. Imana ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dutekereza. Abayobozi,abaririmbyi n’abaterankunga barakoze kwitanga. Abajyana na Yesu gutabara abandi nibo bazagabana umugisha w’Imana.