Korali Abaragwa yo kuri ADEPR Kicukiro Shell yateguye igitaramo gikomeye yise “Yadukunze Urukundo Live Concert”, kizaba ku wa 13 Nzeri 2025.
Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Kicukiro Shell, kikazahuza abaririmbyi b’iyi korali n’abandi baririmbyi b’amakorali atandukanye barimo na Korali Siloam yo kuri ADEPR Kumukenke, mu rwego rwo gukomeza kwibutsa abantu urukundo rukomeye Yesu yabakunze.
Nk’uko byatangajwe na Eric Iranzi, Perezida wa Korali Abaragwa, intego y’iki gitaramo ni ukuganiriza abantu no kubagarura kuri Kristo, kugira ngo bave mu byaha. Ati: “Turashaka gukoresha impano yacu mu gufasha abantu gukizwa, kuko urukundo rwa Yesu rusumba byose.”
Iki gitaramo kirategurwa mu gihe Korali Abaragwa iherutse gushyira hanze indirimbo bise “Ganira najye” yasohotse tariki ya 12 Kamena 2025, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki w’ivugabutumwa.
Korali Abaragwa yatangiye umurimo w’ivugabutumwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ivuka ivuye mu itsinda ry’abana bigaga mu Ishuri ryo ku Cyumweru, iza kwitwa izina Abaragwa mu 1998. Kugeza ubu ifite abaririmbyi 95, kandi yitezweho gushyira imbaraga muri iki gitaramo cyayo gikomeye cyo kwamamaza urukundo rwa Yesu.



