Njye Nzi neza” ni indirimbo yagaruye mu mitima ya benshi Abakorerayesu Choir ya ADEPR Rukurazo. Iyi korali niyo yaririmbye indirimbo “Aritamurura” yamamaye cyane mu myaka yashize.
“Njye nzi neza” ni imwe mu ndirimbo nziza zinjije abantu neza muri weekend dore ko yasohotse kuwa Gatanu tariki 18 Nzeri 2025.
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure nk’uko tubikesha Mamille Mukangemanyi Umuyobozi wa Korali Abakorerayesu yahamagariwe kuzana abantu kuri Kristo binyuze mu butumwa bwiza mu ndirimbo.
Yagize ati: “Twashakaga guhumuriza abantu bose tubabwira ko tuzasa na Yesu Kristo. Umukene cyangwa umukire tuzahindurwa duse na we. “
Uyu muyobozi yaboneyeho kugenera ubutumwa bw’umwihariko abihebeshejwe n’ibihe. Yagize ati: “Hari ibyiza Imana yateguriye abizera, nyuma y’ubuzima bw’umubabaro wo mu isi hazabaho umunezero, nitumara kwambuka Yorodani tuzaririmba indirimbo zo kunesha kandi tuzambikwa amakamba yera twateguriwe.”
Abakorerayesu Choir yakoreshejwe iby’ubutwali mu gihugu cya Tanzaniya.
Abakorerayesu Choir ni imwe mu makorali afite igikundiro biturutse ku butumwa bukubiye mu ndirimbo zayo. Ni Korali Uwiteka yakoresheje iby’ubutwari mu bihe bitandukanye.
Yitabiriye ibiterane bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Mu mpera z’umwaka wa 2015 iyi korali yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi itatu muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri iki gihugu.
Gospel music concert
Uru rugendo rwagarutsweho n’ubuyobozi bwa Korali Abakorerayesu bashimira Imana ko rwatanze umusaruro batatekerezaga. Uru rugendo rwamaze icyumweru. Mamille yagize ati: “Twabonye iminyago myinshi abantu bava mu byaha bizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo, abandi bakira ihumure ndetse bagwiza n’imbaraga zo mu mutima”.
Yavuze ko amakuru ava muri kiriya gihugu cya Tanzaniya avuga ko iminyago ya Kristo imeze neza. Ati: “Iminyago ya Kristo yarabatijwe bamwe ubu ni abavugabutumwa bakomeye.”
Imyaka 33 mu ivugabutumwa, indirimbo zirenga ijana.
Mu myaka 33 iyi Korali imaze ivutse dore ko yatangiye mu mwaka wa 1992, handitswe indirimbo zirenga ijana. Izi ndirimbo zirimo: “Nshingiye”, “Yamfashe ukuboko”, “Uko biri kose”, “Dawidi”, “Inyenyeli”, “Uri Imana y’icyubahiro” n’izindi.
Hakozwe Ibikorwa by’umusamariya mwiza n’amavuna hagamijwe gusohoza ibyanditswe.

Ibyishimo bisendereye imitima y’abana b’Imana.
Uretse kuririmba no kuvuga ubutumwa bwo kubwiriza ijambo ry’Imana, Korali Abakorerayesu izwi mu bikorwa by’umusamariya mwiza, hagamijwe gusohoza ibyanditswe byera biboneka muri Matayo 25:35 hagira hati: “Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira.”

Mu myambaro myiza y’umweru w’inyange, Abakorerayesu Choir bakomeje gutanga ihumure.
Satani yagiye abarwanya akaneshwa.Iburasirazuba Kristo yaritamuruye.
Umuyobozi wa Abakorerayesu Choir yavuze ko mu murimo w’Imana bagiye bahura n’Intambara satani akabarwanya, gusa Kristo yagiye yitamurura. Yagize ati: “Hari ubwo twakoreye amavuna mu Burasirazuba turara mu nzira imodoka zidupfiraho mu mavuna y’iminsi ibiri, gusa Imana yadukoresheje ubutwari. Hakijijwe abantu bagera kuri 80. Ati: “Icyo gihe Imbaraga z’umwijima zatumye imodoka zipfa.”

Iyo bibutse Imana yabanye nabo muri Tanzania barambura amaboko bakayihereza icyubahiro
Imihigo irakomeje! Izindi ndirimbo zifite amavuta n’ibikorwa byo kwagura ubwami bw’Imana.
Ibyiza bikomeje kwisukiranya ku bakunzi b’iyi korali dore ko bateganya kuzakora igiterane cyo kumurika indirimbo zigize Album ya 3 mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu gushima Imana.
Hagati aho hateganyijwe ibikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino mu kwamamaza ineza ya Kristo dore ko tariki ya 24 Kanama bafite ivugabutumwa muri Paroisse Muganza.
Ryoherwa n’indirimbo ’’Njye nzi neza’’ ya Korali AbakoreraYesu: