Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost.
Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.
Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leon XIV.
Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje guherekezwa mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine.
Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.
Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.
Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.
Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.
Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’umwanya kuri Chapelle ya Sistine hasohotse umwotsi w’umweru, Cardinal ubifite mu nshingano agera ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero mbere, akavuga amagambo y’Ikilatini agira ati “Habemus Papam” asobanura ati “Dufite Papa”.
Iyo aya magambo amaze kuvugwa, ni bwo Papa mushya agera kuri iri baraza, akageza ijambo ku bakirisitu bateraniye kuri iyi mbuga na Kiliziya Gatolika yose muri rusange.
Ni ko byagenze y’itora rya Papa Leon XIV. Ubwo abakirisitu bari kuri iyi mbuga bamubonaga, bagaragaje ibyishimo by’ikirenga.
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya, afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
Guhera uyu munsi, ni Papa Leon XIV
Abakirisitu bari bamaze iminsi ibiri bategereje kumenya niba Papa yatowe
Umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, bisobanuye ko Papa mushya yatowe
Abakirisitu bakurikiraniraga kuri screen uko umwotsi w’umweru uzamuka
Abateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero bishimiye itorwa rya Papa mushya
Bafataga amashusho y’umwotsi, uko wazamukaga

Ibihumbi by’abakirisitu bateraniye muri iyi mbuga
Abarinzi ba Papa bo mu mutwe uzwi nka ‘Swiss Guard’ mu mbuga ya Mutagatifu Petero ubwo Papa yari amaze gutorwa