Kiliziya Gatorika muri Kenya yashyizeho Wine nshya izajya ikoreshwa kuri Aritali, nyuma y’uko iyo bakoreshaga yari yamaze kugera mu tubari twose two mu gihugu.
Icyo cyemezo cyafashwe tariki 4 Ukwakira 2025, aho arikiyipisikopi Maurice Muhatia Makumba, Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi ya Kenya (Kenya Conference of Catholic Bishops, KCCB), yatangaje ko wino ikoreshwa mu misa muri Kenya izahindurwa, aho hazakoreshwa wino nshya iva muri South Africa, ikorwa na Lutzville Vineyards.
Intandaro nyamukuru yo guhindura iyi vino mu ni uko vino yakoreshwaga kuri altar yari yatangiye kugurwa mu maduka asanzwe, mu tubari, bityo bigatuma itandukaniro riri hagati y’iyo vino ya misa n’izo zisanzwe ritagaragara.
Iki cyemezo kigiye guhita gitangira gushyirwa mu bikorwa mu madiosezi yose ya Kiliziya Gatolika muri Kenya, kandi abayobozi b’amadiocese barasabwa gushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza iyo vino nshya mu paruwasi zabo.