Byiringiro Eric wamamaye nka Kadogo mu itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries, yateguje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere nyuma yo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye umwaka ushize.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri, yise “Ibanga” ishimangira ko Yesu ariwe wenuine wo kwizera no guhangwa amaso. Yavuze ko nyuma yo kwinjira mu muziki mu mwaka ushize yahise afata umanzuro wo gutangira gushyira hanze album mu minsi ya vuba.
Iyi ndirimbo yise ngo “Ibanga ” yumvikana agira ati:”Yesu gusa mpora mpanze amaso,Yesu gusa mbora niringira kuko ariwe mubyeyi udukunda kubwibyo ntabwoba kuko ndi mubiganza bye”.
Yavuze ko iyi album ye nshya atarayibonera izina riko ateganya ko izajya hanze vuba. Ati “Ni album igizwe n’indirimbo umunani. Imirimo yose ijyanye no kuyitunganya igeze kure, mu minsi ya vuba nzayishyira hanze. Hariho indirimbo nziza kandi ubutumwa nahawe ni ubwo guhumuriza abantu ni nayo mpanvu album igizwe nindirimbo zihumuriza abantu.”
Uyu mugabo yinjiye mu muziki umwaka ushize ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nimukomere”. Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe mu buryo bw Live Recording.
Eric Byiringiro wamamaye nka Kadodo yari ishyiga ry’inyuma muri Healing Worship Team, gusa ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we.
Uyu mugabo yavutse mu 1996, avukira muri RDC. Yarushize mu 2022 na Nsekonziza Laurienne. Yatangiye kuririmba ku giti cye igihe yavuye mu Rwanda atakiri kumwe na Healing Worship Team ubu isigaye Healing Ministry.
REBA INDIRIMBO IBANGA YA KADOGO:
Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team yateguje album ya mbere
Kadogo asigaye atuye muri Amerika