Korali Umurwa wera ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR, ururembo rwa Nyagatare ,Paruwasi ya Kabarondo ,itorero rya Rutagara yashimangiye ineza Imana igirira abantu bayubaha babinyujije mu ndirimbo bise ngo “Kuro “.
Umuyobozi wa Korali Umurwa wera Bwana Camarade Jean Pierre aganira na IYOBOKAMANA yavuzeko buzuye amashimwe ku Mana kuko uko iminsi ishira bagenda batera intambwe igaragara mu murimo wayo mu bikorwa by’ivugabutumwa birimo gutunganya indirimbo,gukora ingendo w’ivugabutumwa, gukora ibikorwa by’urukundo n’ibindi byinshi.
Yagize ati :” Ubu dukomeje kugenda dukora indirimbo zizaba zigize Umuzingo wacu w’amajwi n’amashusho ,iyi ndirimbo twise kuro ikaba ari imwe muzindi nyinshi ziri inyuma”.
Iyi ndirimbo bise ngo Kuro yumvikanamo amagambo abwira Kuro ko amarembo ye atazugarirwa kuko yagumanye n’Imana muri bwa butayu no muri ya masengesho akaba aribyo biteye Imana kumuha icyubahiro.
Bati :Nzagusumbisha amahanga yose kandi nzaha ukuboko kwawe guhirwa kuko wankunze akaramata kandi nzanywe no kuguhumuriza yewe Kuro we nubwo bashatse kugarira amarembo yawe ariko ninjye Uwiteka uyugariye.
Inzugi z’ibyuma njyewe Uwiteka nzazicamo kabiri ahataringaniye mparinganize kuko ukuboko kwanjye kutaheze ngo nanirwe gukora kandi n’ugutwi kwanjye ntikwapfuye ngo nanirwe kumva
Korali Umurwa wera ikataje w’ivugabutumwa ni bantu ki ?
Korali umurwa wera yabonye izuba mu mwaka w’i 1978 itangirana n’abaririmbyi 11 icyo gihe yitwaga Korari ya ADEPR Kabarondo nyuma hamwe no gusenga abaririmbyi bagiye biyongera icyo gihe yitwaga Koraki Saut ya Mwisho bagumya gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza kugeza ubwo lmana yabarobanuyemo ababwirizabutumwa bamwe banahabwa inshingano baba abapasiteri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’itorero nka 2 babaye aba Regional n’abandi babaye abashumba b’ama Paruwasi.
korari yakomeje ivugabutumwa hirya no hino kuburyo yabyaye amatorero 19 harimo na Paruwase 2 bakomeza umurimo maze bigeze mu mwaka w’i 1990 lmana ibahindurira izina bitwa “Umurwa wera” bakomeza ivugabutumwa rinajyanye n’iterammbere nko kugura ibyuma bya muzika bibfasha kurangurura.
Kimwe n’andi makorali menshi yabayeho mbere ,bigeze mu mwaka w’i 1994 Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye bamwe mu baririmbyi ba korali Umurwa wera cyokora inkotanyi ziyihagaritse hari abarokotse hiyongeramo n’abandi bagumya gusenga lmana lkora lmirimo ikomeye kugeza ubwo muri 2015 Korari Umurwa wera yavuze ubutumwa mu buryo bwagutse isohora umuzingo w’indirimbo zabo za mbere ikomeza ivugabutumwa kugeza magingo aya.
korari Umurwa wera kugeza ubu ihagaze neza ikaba igizwe n’abaririmbyi 117 bari mu ngeri zose ni ukuvuga urubyiruko rw’abasore n’abakobwa,abagabo ndetse n’abagore kandi bari mu byiciro bitandukanye kuko harimo abaganga, abarimu,abacuruzi, abashoferi n’abandi benshi.
Korari Umurwa wera ifite intego yo kuzana abantu kuri Yesu ndetse no kwita kubatishoboye banafashanya hagati yabo kuko intego yabo ifite ikita rusange kigira kiti “Kora ndebe ikwiye kuruta vuga numve ” bisobanuye ko ivugabutumwa ry’amagambo y’indirimbo gusa ridahagije ahubwo bagomba no kuriherekesha gukora ibikorwa by’urukundo .
KARALI IFITE URUBUGA RWA YOUTUBE RWITWA “UMURWAWERA CHOIR OFFICIAL “ICISHAHO IBIHANGANO BYAYO .

REBA INDIRIMBO KURO UNAKORE SUBSCRIBE UTAZACIKWA N’IBINDI BIHANGANO BYABO:




One Response
Imana ishimwe ko igikomeye kumugambi wayo mwiza wo kugirira neza korari Umurwawera no kubafasha mwivugabutumwa ryabo. Amen 🙏 Turabashyigikiye 100%