kabarondo:Igiterane cya Baho Global Mission cyasize gihembuye abaturage mu buryo bwuzuye -Abahanzi bo mu Rwanda banga agasuzuguro ka Rose Muhando

Ku kibuga cya Rusera i Kabarondo, mu giterane cya Baho Global Mission (BGM),Theo Bosebabireba na Gaby Kamanzi bahacanye umucyo, Rose Muhando arabura, gusa abitabiriye bose barahembutse cyane binyuze mu nyigisho z’abakozi b’Imana ndetse no mu ndirimbo ndetse bamwe bapimwa indwara z’umubiri abandi bahabwa ubwisungane mu kwivuza ndetse bamwe batombora ibikoresho bitandukanye.

Ku kibuga cya Rusera i Kabarondo, Baho Global Mission (BGM) ku bufatanye na Rwanda Inter-Religious Council (RIC Kabarondo) bahakoreye igiterane cy’amateka cyiswe “Igiterane cy’Ubutumwa Bwiza no Kubohoka”, cyabaye kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2025.

Iki giterane cyari gihurijweho n’ibikorwa bya Rwanda Shima Imana 2025, gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu kuramya, guhimbaza no gusengera abarwayi, ari na ko hatangwa ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.

Abakristo bari bakoraniye i Kabarondo bagize amahirwe yo kumva inyigisho z’abavugabutumwa mpuzamahanga barimo: Evangelist Alejandro (USA), Bishop Dr. Stephen Mutua (Kenya), Dr. Ren Schuffman (USA), Evangelist Chance Walters (USA), ndetse na Rev. Isaie Baho (Rwanda), akaba ari nawe wateguye iki giterane.

Bose bahurije ku butumwa bwo gusaba abantu kongera kwizera, guhindura imibereho no kwiyegurira Imana.

Ku ruhande rw’umuziki, Theo Bosebabireba na Gaby Kamanzi basusurukije imbaga, baririmba indirimbo zihimbaza Imana, ibihumbi by’abari bateraniye ku kibuga barahaguruka bafatanya na bo.

Nubwo byari biteganyijwe ko Rose Muhando wo muri Tanzania aba ari ku ruhimbi, ntiyabashije kuhagera. Mu minota ya nyuma, Rev. Isaie Baho yasobanuye impamvu ataje, asaba imbabazi abari bamwiteze ariko ashimangira ko “igiterane cyari icyo guhesha Imana icyubahiro, ikintu bemeza ko cyagezweho, kandi cyagenze neza uko babisengeye.”

Ku munsi wa kabiri, habayeho Conferance y’Abashumba kuva mu gitondo, hanyuma nijoro haba igiterane cyaranzwe no kuramya, guhinduka no kubohorwa. Ababwirijwe, bagasengerwa, batanze ubuhamya bemeza ko bakize indwara n’imibabaro bari bamazemo imyaka.

Umuntu wari umaze imyaka 7 arwaye igifu yarakize; undi wari ufite ubumuga bw’ukuguru yarakize; hari abari bafite ugutwi kutumva, nyuma yo gusengerwa barumva; undi wari umaze igihe kirekire arwaye ububabare mu nda, yemeje ko yakize ubwo yasengerwaga.

“Abenshi bakijijwe indwara, baretse ibyaha. Nta muntu wabikoze, ahubwo ni Imana yaremye byose yabikoze, kubera urukundo rwayo,” ni ko Rev. Baho Isaie yabigarutseho asoza igiterane.

Uretse amasengesho n’ubutumwa, hari: Gusuzuma indwara zitandura nka Diyabete ku buntu;inama zikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi; guhemba abitwaye neza mu mikino y’umupira w’amaguru, aho ikipe yatsinze izindi yahawe igikombe mu giterane na tombola yatumye bamwe batwara ibihembo birimo amagare, telefone zigezweho, radio na televiziyo.

Umunsi wa nyuma w’iki giterane cyabaye ku Cyumweru waranzwe no gusengera mu matorero atandukanye arimo ADEPR Kabarondo na Anglican Church, aho abavugabutumwa bakomeje gusangira Ijambo ry’Imana n’Abakristo.

Ku kibuga cya Rusera, abitabiriye bagaragaje ko ubuzima bwabo bwahinduwe n’ubutumwa n’ibitangaza byahabereye. “Imana yakoze ibikomeye muri Kabarondo, kandi ubuzima bwinshi bwarahinduwe,” ni ubutumwa bwa nyuma bwa Baho Global Mission ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho basoza bavuga ko Kabarondo izahora yibukwa nk’ahantu Imana yigaragarije mu buryo budasanzwe muri Kanama 2025.

Mu mpera za Kanama 2025, i Kabarondo habereye Igiterane cy’Ubutumwa Bwiza no Kubohoka cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC, cyaranzwe n’ijambo ry’Imana, kuramya, kubohoka no gusengera abarwayi.

Uko babwirizaga bigakiza imitima n’indwara biko abaganga babaga bari gupima abantu indwara zitandura abandi bagatombora
Hanatanzwe igikombe kubatsinze abandi mu mupira
Gabby Kamanzi na Theo Bosebabireba banyuze imitima y’abitabiriye iki giterane
Uwaje ahagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza yashimye cyane Baho Global Mission na RIC ya Kabarondo bateguye iki giterane
Hatanzwe inkunga y’ubwisungane mukwivuza n’amabati yo kubaka ubwiherero

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA