Kabarondo:Umwisiraheli yatangariye u Rwanda mu giterane cyatangiranye kubohoka kabiri,Theo Bosebabireba yambarira inkindi aho yambariye Inshocero (Amafoto na Video)

Evangeliste Dr.Ren Schuffman ,Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika yavuzeko yagiye mu bihugu byinshi byo muri Afurika ariko ko nta nakomwe yigeze abona kimeze nk’u Rwanda kuko yahasanze isuku,umutekano n’imiyoborere biri kurwego rwo hejuru.

Ibi uyu mukozi w’Imana yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Kanama 2025 ,mu giterane gikomeye kiri kubera mu ntara y’i Burasirazuba mu karere ka Kayonza,mu murenge wa Kabarondo.

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], kiri kubera muri Kayonza i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva kuwagatanu w’ejo ku itariki ya 29 kikazarangira ku cyumweru taliki 31 Kanama 2025.

Mu gitondo hari kuba amahugurwa y’abakozi b’Imana ari kubera kurusengero rwa ADEPR Rutagara i Kabarondo aho bamwe mu bakozi b’Imana bo muri aka gace bitabiriye aya mahugurwa yabwiye IYOBOKAMANA ko hari byinshi batangiye ku nguka ku bijyanye no kuyobora abandi ndetse no guhagararira Imana mw’itorero ushumbye,mu gace utuyemo n’ahandi hose umuntu abarizwa.

Nyuma y’amahugurwa ku masaha y’umugoroba iki giterane cyakomereje ku kibuga cy’umupira cya Rusera ahari hateraniye abantu uruvunganzoka baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza bahemburwa bikomeye n’ibihe byiza birimo kuramya no guhimbaza Imana n’indirimbo ,’amakorali n’umuhanzi Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Theo Bosebabireba.

Byari ibiroli bikomeye ku muhanzi Theo Bosebabireba kuko aha Kabarondo ahafite abakunzi benshi cyane kuko ari iwabo aho mbere yo kuririmba Pastor Isaie Baho wamwakiriye yavuzeko iki ari ikimenyetso kiza cyuko Imana ikura kucyavu .

Ati:”Aha murabiziko ariho ,Theogene Bosebabireba yabereye Mayibobo none ubu ahagaruka ashagawe nk’umwami utabarutse rwose aho yambariye incocero ubu arahambarira inkindi ,Imana ibihererwe icyubahiro yo ihindura amateka y’umuntu”.

By’umwihariko abitabiriye iki giterane babohotse kabiri kuko hafi aho uko abantu bakomezaga kujya mu mwuka niko abaganga babaga bari gusuzuma umuvuko w’amaraso,Diabethe n’izindi ndwara zitandura kandi ku buntu kuburyo bamwe batashye bamenye uko ubuzima bwabo busanzwe buhagaze ndetse n’ubuzima bw’umwuka burahembuka dore ko hanabayemo ibitangaza byo gukira indwara zitandukanye nyuma yo gusengerwa n’uyu mukozi w’Imana Evangeliste Dr.Ren Schuffman ,Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mbere gato yuko igiterane gitangira bavuzeko iki giterane kiba kigamije guhembura abaturage mu buryo bwuzuye.

Pastor Isaie Baho umuhuzabikorwa w’iki giterane akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Baho Global Mission yateguye iki giterane yavuzeko mu myiteguro y’iki giterane hakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya ibiyobyabwenge,imikino no gutanga ubufasha burimo ubwisungane mu kwivuza kubantu magana atanu,gusakara ubwiherero mirongo itandatu ndetse ku bufatanye n’ibitaro bya Kabarondo abantu bakaba bari gusuzumwa ku buntu indwara zitandura by’umwihariko mu gitondo hakaba haba amahugurwa y’abakozi b’Imana bo muri Kabarondo.

Abashyitsi baturutse muri Amerika bavuzeko bakunze cyane kandi batangazwa n’imirimo ikomeye Imana imaze gukora mu gihugu cy’u Rwanda .

Bati:”Dukunda Afurika,Dukunda u Rwanda kandi tugakunda Imana ari nayo mpamvu tuyikoreradushyizemo umwete.

Evangeliste Dr.Ren Schuffman,Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika yavuzeko Imana yamubwiyeko iki aricyo gihe cy’u Rwanda .

Uyu muvugabutumwa mpuzamahanga yavuzeko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko yajyaga atekereza ko u Rwanda rusa naho yagiye hose ariko icyo yaje kubona nuko yasanze u Rwanda rwihariye kandirutandukanye n’ahandi.

Ati:” Nabonye igikundiro cy’Imana kiri kuri iki gihugu kandi ndabona u Rwanda ruri hafi gutangira kohereza abavugabutumwa hanze yarwo ku bwinshi ndetse imikorere inoze nabonye mu Rwanda yanejeje cyane “.
Uyu mukozi w’Imana Alejandro ni nawe wabwirije ijambo ry’Imana ku munsi w’ejo aho yabwiye abantu gukomera kw’Imana anabashishikariza kuva mu byaha abasaga ibihumbi barihana.

Uyu mukozi w’Imana yafashe umwanya uhagije wo gusengera abarwayi benshi bakira indwara zitandukanye zirimo izikomeye ndetse banatanga ubuhamya haboneka n’ibihamya by’abari basanzwe babazi babana n’uburwayi .

Nyuma y’indirimbo n’ijambo ry’Imana habayeho gutombora ibikoresho bitandukanye birimo Radio ,Telephone n’ibindi bitandukanye.

Iki giterane kirakomeje uyu munsi aho mu gitondo n’ubundi habayeho amahugurwa y’abakozi b’Imana nyuma ya saasita hagakomeza igiterane rusange.

REBA BEST PERFORMANCE YA THEO BOSEBABIREBA KW’IVUKO I KABARONDO:

REBA IBITANGAZA BIBAYE IKABARONDO MU GITERANE CYATEGUWE NA BAHO GLABAL MISSION:

Habaye ikiganiro n’itangazamakuru
Mu gitondo kuri ADEPR Rutagara hari kuba amahugurwa y’abakozi b’Imana bo muri Kabarondo abashyitsi bagatanga inyigisho ziri gufasha benshi
Nyuma ya sasita habaye igiterane rusange kiri guhuza uruvunganzoka rw’abantu bavuye imihanda yose
Evangeliste Dr.Ren Schuffman ,Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika yakoreshejwe n’Imana ibitangaza bikomeye ahanurira u Rwanda
Habaye Tombora bamwe bacyura Radio,Telephone n’ibindi bikoresho
Rev.Pastor Isaie Baho umuyobozi wa Baho Glabal Mission yavuzeko Theo Bosebabireba i Kabarondo ari ikimenyetso cyuko Imana ikura kucyavu ikicazanya n’ibikomangoma
Theo Bosebabireba yambariye inkindi aho yambariye inshocero ,Ab’iwabo i Kabarondo bamwereka urukundo rudasanzwe

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA