Inkotanyi zo kabyara zaraturengeye, Imana izabakomereze ubuzima – Uwarokokeye mu Gatenga

Umubyeyi witwa Mukampamira Mélanie wavutse mu 1950, warokokeye Jenoside mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu buhamya bwe, yavuze uburyo yajyanywe aho agomba kwicirwa inshuro enye, bamwe mu bo bari kumwe bakicwa ariko we akongera agasubizwa mu rugo atishwe, ku buryo yasaga n’uwarangije kwiyakira ko yapfuye.

Mukampamira Mélanie (hagati ufite indangururamajwi)

Ashima uburyo Inkotanyi zabatabaye zikabasanga aho bari bakusanyirijwe ngo bicwe ariko zikabarokora.

Yagize ati “Inkotanyi zo kabyara, zo kagira abana, twagiye kubona tubona zirasimbuka urugo rw’imiyenzi ku musigiti baraturokora. Inkotanyi dufitanye igihango gikomeye, baraturengeye, Imana ihoraho yabazanye izabakomereze ubuzima.”

Mukampamira yabigarutseho tariki 09 Mata 2024 ubwo ku rwego rw’Umurenge wa Gatenga bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga benshi mu bakomeye bari bahatuye bagize uruhare muri Jenoside, bashima Inkotanyi zahagobotse zikarokora bamwe.

Imirenge ya Gatenga na Gikondo yo muri Kicukiro, mu gihe cya Jenoside yari Umurenge umwe, ku buryo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iyo Mirenge iyahuriraho. Abahazi neza bavuga ko hari igicumbi cy’Interahamwe zikomeye nk’Itorero rya Bikindi Simoni ryari mu Gatenga ryabibaga ingengabitekerezo y’urwango aho ryashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.

Ishyaka rya CDR ryagize uruhare runini cyane mu bukangurambaga bwa Jenoside, ryari i Gikondo riyobowe n’uwitwa Bucyana Martin. Hari kandi Twahirwa Séraphin wari utuye ku Karambo muri Gatenga uherutse kuburanishwa n’urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu. Hari n’uwitwa Pierre Basabose wari utuye i Gikondo na we uherutse kuburanira mu Bubiligi aho uza ku mwanya wa kabiri mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, Radio yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Kabandana Félix uhagarariye IBUKA mu Karere ka Kicukiro

Kabandana Félix uhagarariye IBUKA mu Karere ka Kicukiro, aganira na Kigali Today, yagize ati “Urumva ko aha hari nko ku cyicaro gikuru muri Kigali cy’abantu bakomeye bishe abantu hano muri Gikondo cyane ko ibigo byinshi by’ubucuruzi n’inganda abari babiyoboye bari batuye aha ngaha i Gikondo. Ni ahantu hari hatuye abantu benshi bari mu cyitwaga “AKAZU” biganjemo abo mu Majyaruguru bari bafitanye amasano n’abo mu butegetsi bwariho, ku buryo n’abakozi benshi bakoreshaga ari abantu babo bazanaga bakabakoresha, ndetse na Kabuga Félicien yakoreshaga benewabo benshi yari yarazanye hano, bivuze ngo Gikondo yabaye isibaniro ry’ibibi byose bitewe n’abantu bari bahatuye cyangwa se n’ubuyobozi bubi n’abo bagiye bazana, ni bo bishe cyane abari batuye muri Gatenga no muri Gikondo.”

Kabandana avuga ko mu byo bishimira ubu harimo kuba abantu bashobora kuba umuntu umwe, bakaba bashobora guhurira hamwe bakaganira bari hamwe, umuntu akajya kuvoma cyangwa kwiga akagaruka mu rugo amahoro. Ati “Dushima intambwe Igihugu cyacu kimaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge no guhuza Abanyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, na we ashima intambwe igenda igerwaho mu kubanisha neza abaturage b’uwo Murenge n’Igihugu muri rusange. Atanga urugero rwo mu Kagari ka Nyarurama muri uwo Murenge, ahari koperative ihuriwemo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafunguwe bakemera icyaha, aho bafite ibikorwa byinshi bya koperative bahuriramo, ku buryo bamaze kuba intangarugero rw’uko babaye umwe, barenze ibyabatandukanyaga, bashyira imbere Ubunyarwanda. Inyigisho nk’izo kandi ngo bakomeje no kuzigeza ku baturage hirya no hino, kugira ngo birinde urwango n’amacakubiri, aho babigisha gukunda u Rwanda no gukora bakiteza imbere, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA