Abana b’impanga, Hyguette na Cynthia bakomeje kwitwara neza muruhando rwamuzika yo buramyano guhimbaza Imana, bateguje abakunzi babo indirimbo nshya y’amashusho ibura iminsi mike igashyirwa hanze.
Iyi ndirimbo aba bana b’impanga bitegura gushyira hanze yitwa “Wera ” yumvikanamo amagambo yo gusingiza Imana no kuvuga gukomera kwayo ikaba izajya hanze kuwa gatatu taliki ya 13 Kanama 2025 kw’isaha ya saa tanu ikaba izaba igaragara kurubuga rwabo rwa Youtube no kuzindi Digital Platform.
Aganira na IYOBOKAMANA.RW, Ishimwe Claude (Mpayana World ) ureberera aba bana yavuzeko iyi ndirimbo ntagushidikanya ko izanyura abakunzi ha Hyguette na Cynthia kuko bayitondeye kandi barayisengera.
Yagize ati :”Indirimbo yitwa WERA,yanditswe na NIYO BOSCO umaze kumenyerwa nk’umwanditsi mwiza ,mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Jules popiye wakoze YEBO YEBO ya Vestine na Dorcas kandi akaba ari indirimbo irimo ubutumwa bugarurira abantu ibyiringiro”.

Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b’impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18 gusa y’amavuko. Bavuka mu muryango w’abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye.
Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Ishimwe Claude [Mpayana World] ureberera aba bana umunsi ku wundi, yabwiye IYOBOKAMANA ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana kuko yabavuzeho byinshi.’
Bakaba basaba abantu bose kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo zabo zimaze kugera ku muyoboro wabo wa YouTube ndetse niyi nshya igiye gusohoka bakazayireba bakanayisangiza abandi.
Iyo uganiriye na Hygette na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abana b’abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.
Umubyeyi wabo [Nyina] uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Mu kiganiro IYOBOKAMANA twigeze kugirana nuyu mubyeyi wabo yatubwiyeko Imana yabamubwiyeho byinshi bikomeye bazakora mu murimo wayo ndetse ko ariyo mpamvu yabanyujije mu bikomeye birimo no kuba bakivuka bigeze bapfa Imana ikabazura .
Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza..
Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.




Mu gihe dutegeje indirimbo nshya ,Ba ureba indirimbo baherutse unakore subcribe na Notification kuri Chanel yabo uzayibone mu bambere: