Abana b’impanga, Hyguette na Cynthia, bongeye gukora mu nganzo bashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Wera,’ yagizwemo uruhare n’abarimo Niyo Bosco usanzwe uzwiho impano yihariye mu kwandika indirimbo.
Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b’impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira itafari ryabo ku iterambere ry’uyu muziki ufasha imitima ya benshi.
Mu kiganiro na Iyobokamana.rw, Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana, yavuze ko indirimbo nshya bise ‘Wera’ bayandikiwe na Niyo Bosco, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwizera Imana.
Yakomeje agira ati: “Umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko yakozwe n’abantu bafite izina nka Micky ukina filime, Niyo Bosco na Producer Popiyeeh Jules.” Ati: “Yadutwaye imbaraga nyinshi kugeza na n’ubu gusa Imana ibirimo.”
Claude yavuze ko yishimira uko abantu bakiriye impano ya Hyguette na Cynthia, ashimangira ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana yabavuzeho byinshi.’
Yasabye abakunzi ba Hyguette na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu mwaka, abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha ubufasha bufatika no kureba ibihangano byabo.
REBAIYI NDIRIMBO HANO IKOMEJE GUKUNDWA NA BESNHI:


