Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahishuye ko indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi, yashibutse ku buhamya bw’ubuzima bwe.
Uyu muhanzi yavuze ko atiteguye gutanga ubu buhamya, uretse ko azabikora ku wa 23 Ukwakira 2025, umunsi azaba amurikaho ’album’ ye.
Ati “Ni indirimbo yashibutse ku buhamya bw’ibintu Imana iba yaradusimbukije, sinabivuga uyu munsi ariko ubuhamya nzabutanga ku munsi wo kumurika album n’ubundi nitiriye iyi ndirimbo.”
Yakomeje ati “Ni inshuro nyinshi Imana yagiye igaragara mu buzima bwanjye. Ndibuka ko hari impanuka eshatu yandokoye zashoboraga kuba zantwara ubuzima. Ku rundi ruhande, nanazirikana ko Imana yatanze umwana wayo ngo acungure ubuzima bwacu, rero njye nacunguwe mu buryo bwinshi gusa ubuhamya bwihariye nzabutanga ubwo nzaba murika iyi album.”
Iyi album nshya ya Prosper Nkomezi yanitiriye indirimbo ye nshya na Israel Mbonyi, izaba ibaye iya kane nyuma ya ‘Sinzahwema’ yamuritse mu 2019, ‘Nzakingura’ yakoze mu 2021 bikarangira atabashije kuyimurika kubera ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.
Album ya gatatu ‘Nyigisha’ Prosper Nkomezi yayimurikanye na ‘Nzakingura’ mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2024.
Prosper Nkomezi wavutse mu 1995, azwiho ubuhanga mu gucuranga piano. Yatangiye umuziki mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Sinzahwema’ yamamaye nka ‘Amamara’.
Mu gihe amaze mu muziki, Prosper Nkomezi amaze gukora indirimbo nka Nzayivuga, Ibasha gukora, Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje indirimbo, Nzakingura n’izindi nyinshi.
Izo yakoranye na Israel Mbonyi zirimo ‘Umusaraba’ na ’Warandamiye.
Prosper Nkomezi yasohoye indirimbo ‘Umusaraba cyangwa se Warandamiye’ yakoranye na Israel Mbonyi