Umuhanzikazi mu ndirimbo za Gospel, Antoinette Rehema, umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubutumwa anyuza mu ndirimbo zifatika, yateguje indirimbo nshya yise “Ibindi Bitwenge”.
Indirimbo nshya Ibindi Bitwenge, ni ndirimbo igamije guhumuriza abakunzi be no kubashishikariza kurushaho kwegera Imana mu bihe by’umunezero no mu bihe by’ibigeragezo.
Nk’uko yabitangarije mu kiganiro na Paradise, indirimbo “Ibindi Bitwenge” izasohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho meza, ikaba izagaragaza uburyo uyu Antoinette Rehema akomeje gutangaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze, dore ko intego ari ukugeza ubutumwa bwiza ku isi hose.
Ishingiye muri Yohana mu gice cya 9, aho Yesu abonye umugabo wari waravutse atabona, akamukiza, maze abantu bose bagatangazwa n’iki gikorwa cy’igitangaza. Yesu yasobanuye ko uyu mugabo yakize kugira ngo ibikorwa by’Imana bigaragare.
Indirimbo ye izibanda ku gushimisha no guhumuriza abakunzi b’umuziki wa Gospel, yerekana ko Imana ishobora guhindura ibihe bigoye ikabihindura ibyishimo, ndetse ikanibutsa abantu ko gusenga no kwizera bigira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi.
Antoinette Rehema azwiho kugira indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, harimo “Kuboroga”, “Agaherezo”, na “Ubibuke”, zose zigaragaza impano ye idasanzwe mu gufasha abakunzi be kwizera no kugira icyizere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abakunzi ba Gospel ubu bashonje bahishiwe. “Ibindi Bitwenge” iri hafi kugera ku mbuga nkoranyambaga za Antoinette Rehema, cyane cyane kuri YouTube, aho bazabona amajwi n’amashusho meza afite umwihariko.



Antoinette Rehema abarizwa muri Canada!