Ikigo cy’Ubumenyi n’Amahugurwa mu Gukora Kawa – Integrated Barista Training Centre (IBTC) gikomeje gufasha ababagana ibijyanye no gutunganya ikawa mu gihe cy’amezi 3 ukaba ubaye inzobere ushobora kwikorera cyangwa guhabwa akazi mu bigo bikomeye kuko baguha Certificate yemewe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board – RTB).
Mu gihe urwego rwa kawa rukomeje gutera imbere cyane mu gihugu, IBTC (International Barista Training Centre) yabaye intangarugero mu rwego rw’isi ya kawa. Nk’ikigo cya mbere cyigisha ibyerekeye kawa, cyakomeje kubahiriza urwego rwo hejuru mu myigishirize y’ababirista (abarangi ba kawa) kandi gikomeza kwigisha ibitekerezo bishya n’ubumenyi bugezweho ku bakora mu rwego rwa kawa
Iki kigo kiyemeje guteza imbere ubumenyi n’ubuhanga mu masomo magufi ajyanye no gukora kawa (Barista Short Courses), ubucuruzi bwa kawa (Coffee Entrepreneurship), ndetse no gutanga serivisi nziza (Customer Service).
Madame Perpetue Mukamusinga umuyobozi mukuru w’iki kigo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko intego yabo ari uguhugura urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, kugira ngo bagire ubumenyi bwabafasha kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo ibateza imbere mu buryo burambye.
Ibyo iki kigo cya Integrated Barista Training Centre (IBTC) gikora harimo:🟤Amahugurwa y’Ubumenyi bw’Umwuga (Professional Training),aha batanga amasomo y’amezi atatu (3 months) yibanda ku bikorwa n’ubumenyi ngiro mu gukora kawa no gutanga serivisi zinoze.
🟤Integrated Barista Training Centre (IBTC) kandi batanga Inama n’Ubujyanama (Consultant) ni ukuvuga ko batanga ubujyanama ku bashaka gutangiza cyangwa kunoza ubucuruzi bushya bwa kawa harimo:
-Gufasha mu gutegura igitekerezo cyangwa ikirango cy’ubucuruzi (concept/brand development)
-Gushushanya no gutegura aho kawa ikorerwa (bar design & layout)
-Gutegura urutonde rw’ibiribwa n’ibinyobwa (menu development)
-Kubona no gutoranya ibikoresho byiza byo gukora kawa (equipment sourcing)
-Amahugurwa y’abakozi mu gukora kawa no gutanga serivisi nziza (barista & customer service training).
🟤Integrated Barista Training Centre (IBTC) kandi batanga amahugurwa y’Abifuza Kwiga Gukorera Kawa mu Rugo (Home Barista Training) aha uburyo babikora harimo gutanga amasomo y’amasaha atatu (3 hours) berekana: -Uko kawa ikoranywa neza (espresso extraction)
-Uko amata ashyushywa neza kandi akorwamo imitako (milk steaming & latte art)
-N’isuku nkishingiro ry’ubudasa bwa kawa
Ibyo Integrated Barista Training Centre (IBTC) biyemeje harimo:-Gutanga ubumenyi mu gukaranga kawa, no kuyisogongera
-Kubungabunga umwimerere n’ubudasa bwayo,
No kwigisha uburyo bwo kuyihinga neza.
-Bagamije kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kawa (Coffee Tourism) no guhugura abakozi bakora kawa aho bakorera, kugira ngo serivisi batanga zirusheho kuba ku rwego mpuzamahanga.
Iki kigo kirakataje mu gufasha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ibijyanye no gutunganya Kawa kuko mu gihe bamaze hamaze gusohoka abanyeshuri basaga magana abiri na mirongo itanu(250) kandi bose bagahabwa inyemezabumenyi (Certificate)zemewe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board – RTB) bamwe baba barwanirwa n’ibigo by’abikorera ,abandi bagahita bihangira imirimo .
Iki kigo gikorera Kimironko hafi ya Aromas Coffee ahateganye n’ahahoze ari Caminuza ya KIE ,Wifuza kwiga amasomo yabo ,ko baguhugurira abakozi hamwe n’izindi services twavuze haruguru wabahamagara kuri numero ya Telephone arizo 0788747747 cyangwa kuri 0789026922 cyangwa ukabasura kuri website yabo ya www.ibtc.rw ukamenya amakuru arambuye.








