Igiterane cya Rwanda Shima Imana uyu mwaka kizabera mu gihugu hose

Igiterane ngarukamwaka cya ‘Rwanda Shima Imana’ kigiye kongera kuba mu buryo bw’umwihariko, aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Ku wa18 Kanama 2025, ni bwo Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko iki giterane kigiye kugaruka ariko mu isura itandukanye n’iyo abantu bari basanzwe bakiziho.

Biteganyijwe ko iki giterane kizaba ku wa 29-31 Kanama 2025.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, Amb. Prof. Charles Murigande, yavuze ko insengero z’amatorero n’amadini yose mu gihugu hose zizafatanyiriza hamwe mu masengesho, kuramya, guhimbaza Imana n’ubuhamya, hazirikanwa intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe bw’igihugu, amahoro, umutekano ndetse n’impinduka mu mibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu byimakajwe n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Reka buri Munyarwanda afate iki gihe yibuke ko, icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”

Yahamagariye amatorero n’amadini, imiryango n’abantu ku giti cyayo mu gihugu hose kugira uruhare rugaragara no gushishikariza abandi kwifatanya mu kwizihiza iki gikorwa cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu.

Tariki ya 29 Nzeri 2024 nibwo Rwanda Shima Imana iheruka kuba. Icyo gihe cyabereye muri Stade Amahoro, nyuma y’imyaka itanu kitaba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

Igiterane Rwanda Ishima Imana cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren, wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.

Rwanda Shima Imana ni kimwe mu biterane byitabirwa cyane

Igiterane Rwanda Shima Imana kigiye kongera kuba, nyuma y’igiheruka cyo mu 2024

Umuhanzi Uwimana Aime ni umwe mu bakunze kuririmba muri iki giterane

Amb. Dr. Charles Murigande yavuze ko uyu mwaka iki giterane bateganya ko cyabera ahantu hatandukanye mu gihugu

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA