Ibintu 10 biranga umuramyi Richard Nick Ngendahayo byatuma utazacikwa n’igitaramo ateguye i Kigali

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu baramyi b’Abanyarwanda bafite impano idasanzwe yo kuramya Imana mu buryo bwimbitse, bushyira imitima y’abantu hafi y’Imana.

Uyu muhanzi ni ikitegererezo ku bakunda indirimbo zifite ubutumwa bwubaka kandi buhindura ubuzima.

Uyu muramyi ufite indirimbo z’ibihe byose nka URI BYOSE NKENEYE — NZAGUHEKA -Urera —Ntwari Batinya-Si Umuhemu-Niwe-Mbwira Ibyo Ushaka-Sinzakwitesha-Wemere Ngushime-Ijwi Rinyongorera-Ibuka-Cyubahiro-Yambaye Icyubahiro-Unyitayeho n’izindi zitandukanye afite ibintu yisangije byatuma umuntu wese adakwiriye kuzacikwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo ateguye gukorera mu mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka myinshi yaramaze atahataramira.

Richard Nick Ngendahayo ,Umuramyi urangwa no guca bugufi agashakira Imana icyubahiro

Mbere yiki gitaramo gikomeye ateganya gukorera i Kigali, dore ibintu 10 biranga uyu muramyi kandi bituma abantu benshi bamukunda:

1. Ubusabane bukomeye n’Imana:Richard Nick Ngendahayo azwi nk’umuntu usenga cyane kandi uharanira kugira ubuzima bwo kwegera Imana kurusha kwiyerekana imbere y’abantu.

Indirimbo ze zishingiye ku gusenga no gutekereza ku bwiza bw’Imana.

2. Ubutumwa bufasha imitima gukira:Indirimbo ze  zigaragaza uburyo ubutumwa bwe buhita bugera ku mutima, bukarema icyizere no gukomeza abababaye.

3.Impano yo gutanga inyigisho zikomeye binyuze mu ndirimbo:Richard Nick Ngendahayo si umuramyi gusa, ahubwo ni n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ukoresheje injyana n’amagambo yuje ubuhanga.

Ibi bituma indirimbo ze zitaba umuziki gusa, ahubwo zikaba inyigisho zubaka.

4.Umwete wo guteza imbere urubyiruko:Richard Nick akunze gukora ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko kumenya impano zabo no kuzibyaza umusaruro mu murimo w’Imana.

5.Indirimbo ze zivuga ku Mana kuruta kuvuga abantu:Hari zimwe mu ndirimbo zitwa izo kuramya no guhimbaza Imana ariko wazumva ukumva ntacyubahiro cy’Imana kizirimo ahubwo zikaba zigwije incyuro,kurema inzangano n’amatiku mu bantu nyamara kwa Richard Nick Ngendahayo iyo wumvishe indirimbo ze zose wumva koko ko zigamije guha Imana icyubahiro no guhindurira abantu kuri Yesu Kirisitu.

6.Kwicisha bugufi no guharanirako izina ry’Imanarishyirwa hejuru: N’ubwo afite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nicky Ngendahayo azwi nk’umuntu wicisha bugufi, utajya yishinga ibigwi, ahubwo ahora aharanira ko ibyo akoze byose Imana igomba kubiboneramo icyubahiro cyayo.

7.Uburyo butangaje bwo gutunganya indirimbo:
Indirimbo ze zitegurwa ku rwego rwo hejuru mu majwi, amagambo no mu buryo bwo kuzishyira hanze, bigatuma zikundwa no hanze y’u Rwanda.

8.Guharanira ubumwe mu baramyi:Richard Nick ashyigikira cyane ibikorwa bihuriza hamwe abaramyi batandukanye, kuko yizera ko ubumwe mu baramyi ari bwo bushyira imbaraga mu murimo w’Imana.

9. Kuba intangarugero mu mico no mu myifatire:Abamuzi bamuvuga nk’umuntu wicisha bugufi, wubaha abantu bose, kandi ufite ubuzima bugaragaza indangagaciro z’umukristo nya kuri.

10.Igitaramo gikomeye i Kigali: Uyu mwaka wa 2025, Richard Nick Ngendahayo arateganya igitaramo gikomeye i Kigali, aho azahuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’uguhimbaza Imana, mu rwego rwo guhesha icyubahiro Imana no gukomeza guhamya urukundo rwayo.

Iki gitaramo kiswe “Niwe Healing Concert” kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025 (Saturday, November 29, 2025) kuva kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri kugera saa yine z’ijoro (saa 6:00 PM – 10:00 PM) kikazabera mu nyubako ya BK Arena imaze kwamamara mu kwakira ibitaramo bikomeye.

Ibijyanye n’abo bazafatikanya ndetse n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo tuzabigarukaho mu nkuru zacu zikurikira.

Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’Imyaka 15
Benshi bategereje ko amatike ashyirwa hanze ngo bagure hakiri kare kuko iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye byabayeho murw’imisozi igihumbi muri Gospel

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA