Ibigwi n’amateka bya Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda mu giterane cy’ububyutse i Kabarondo

Iyo uvuze Rose Muhando mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba uvuze ni izina rikomeye cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Afurika muri rusanjye akaba yaravutse ku wa 29 Nyakanga 1976 mu karere ka Kilosa, Morogoro muri Tanzania.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umubyinnyi w’umuziki wa Gospel ariyo mpamvu yitwa Umwamikazi wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati kubera indirimbo zakunzwe cyane bihebuje.

Uyu muhanzikazi yakunze cyane kwitabira ibiterane bikomeye mu Rwanda bitegurwa n’imiryango itandukanye izwiho gutegura ibiterane binini muriyo umuntu yavuga nka Baho Global Mission iyoborwa na Pastor Isaie Baho, A Light to the Nations ya Ev.Dr.Dana Morey n’abandi batandukanye harimo n’amatorero nka Forsquare Gospel Church ya Prof.Masengo Fidele.

Zimwe mu ndirimbo ze z’ibihe byose harimo: Yesu Nakupenda, Nibebe, Utamu Wa Yesu, Ndivyo Ulivyo, Hatumo, Wololo, Street Agenda, Nipe Number n’izindi nyinshi. Yatangiye umuziki nk’umuririmbyi wigenga mu 2004, akora album ye ya mbere Uwe Macho yagurishijwe kopi zisaga miliyoni mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yakurikiwe na Kitimutimu (2005) na Jipange Sawa Sawa (2008) yamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Mu 2012 yasinyanye amasezerano na Sony Music, aba umuririmbyi wa mbere wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ubigezeho. Ibi byamufashije gukora ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, DR Congo, Afurika y’Epfo, Malawi na Senegal.

Nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’ubuzima n’uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’ihohoterwa yakorewe n’abamurebereraga umuziki, yarakize agaruka mu muziki akora indirimbo zakunzwe cyane nka Yesu Karibu Kwangu (2019), Miamba Imepasuka (2020), Secret Agenda (2022) ndetse na EP ye Amefanya (2024).

Mu 2025 yahawe Icon Award na Tanzania Gospel Music Awards ku bw’uruhare rwe rukomeye mu muziki, anatoranywa mu byiciro birimo Album of the Year na Best Female Gospel Artist of the Year. Kugeza ubu, ni we ufatwa nk’umuririmbyi wa gospel wagurishije cyane mu mateka ya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kopi zirenga miliyoni 20.

Rose Muhando, wahoze ari umuyisilamu ukomeye, avuga ko yahindukiriye ubukristo afite imyaka 9 nyuma yo kubona amaso ku maso Yesu Kristo ari ku buriri bw’uburwayi amaze imyaka itatu arwaye, akaza gukira burundu.

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda avuga ko ahafata nko mu rugo. Mu myaka yashize, yasangiye uruhimbi na Theo Bosebabireba mu giterane cyabereye mu Bugesera na Nyagatare, cyari cyateguwe na A Light to the Nations yashinzwe ndetse iyoborwa ku rwego rw’isi na Ev. Dr Dana Morey. Muri ibyo bihe yanaririmbye muri CityLight Foursquare Church iyoborwa na Bishop Prof Masengo Fidele.

Theo Bosebabireba ugiye kongera gusangira uruhimbi na Rose Muhando, ni umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Karere, akaba akunzwe bihebuje mu ndirimbo “Kubita utababarira”, “Bosebabireba” [Ingoma], Bazaruhira ubusa,Ineza,Ikiza urubwa n’Icyifuzo n’izindi zitandukanye .

Theo Bosebabireba amaze guca agahigo ko kuba amaze kuririmba indirimbo zisaga magana abiri nubu akaba akomeje kugenda ashyira hanze izindi zitandukanye.

Mu biterane, aratera akikirizwa n’abantu ibihumbi, ndetse hari icyo yigeze kuririmbamo atungurwa na Rose Muhando wamusanze ku ruhimbi baririmbana mu kinyarwanda – ibintu byatunguye cyane Theo Bosebabireba ndetse bimukora ku mutima.

REBA IMWE MU NDIRIMBO NSHYA YA ROSE MUHANDO:

REBA INDIRIMBO KUBITA UTABABARIRA YA THEO BOSEBABIREBA:

Rose Muhando akunda cyane u Rwanda n’abanyarwanda
Rose Muhando na Theo Bosebabireba bahurira mu biterane byinshi kandi bikomeye
Theo Bosebabireba ubu uherereye mw’ivugabutumwa i Burundi yashimishijwe cyane no kuba agiye gutaramira kw’ivuko i Kabarondo
Pastor Isaie Baho uyobora Baho Global Mission yavuzeko imyiteguro yikigiterane igeze kure ahamagarira ab’i Kabarondo kuzitabira ku bwinshi
Harabura iminsi Mike iki giterane kikabera i Kabarondo

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA