Bavandimwe,
Ndandikiye mbikuye ku mutima, nk’umukristo uharanira ko itorero ry’Imana ryakomeza kuba itorero nyakuri rishingiye ku Ijambo ryayo.
Muri iyi minsi usanga hirya no hino mu gihugu no mu isi yose habonetse abiyita abahanuzi cyangwa abapasiteri, nyamara ibikorwa byabo bigasiga amakenga: aho kubaka abantu mu kwizera, ahubwo bagasenya; aho guhumuriza imitima ahubwo bakayihungabahya , aho kuremamo abantu amahoro ahunwo bakabatera ubwoba; aho kubwiriza ubutumwa bwiza ku buntu ahubwo bakabucuruza.
Bamwe muri mwe, mwiyita abahanuzi b’Imana nyamara imirimo yanyu isa nk’aho ari ubucuruzi bw’ibitangaza. Hari abavuga bati:
“Niba ushaka gukira indwara yawe, banza utange igitambo cy’ibi n’ibi.”
Abandi bati: “Iyo utanze amafaranga runaka, Imana irakuvunjira ikayagurana imigisha.”
Ariko se, ko Bibiliya ivuga iti: “Mwahawe ku buntu, namwe mujye mutanga ku buntu” (Matayo 10:8), ayo mafaranga murayasaba ku zihe mpamvu ? Umwuka wera ntabwo ugurishwa. Ubutumwa bwiza ntabwo ari isoko.
Ndetse bamwe muri mwe mwihandagaza mukavuga ibyo Imana itigeze ivuga, mugashuka abantu ngo mumenye ibihe byabo by’ejo hazaza cyangwa ngo mubabwire iby’amasaziro yabo. Mwibutse ko mu Byahishuwe 22:18 handitse ngo: “Umuntu niyongeraho ku magambo y’ubu buhanuzi, Imana izamwongeraho ibihano byanditswe muri iri jambo.”
Hari abapasiteri basigaye bafite imitima itekereza ku nyungu kuruta ubutumwa. Ugasanga insengero zashyizweho nka “business centers” aho umuntu wese agomba kubanza gutanga amafaranga kugira ngo abone serivisi runaka.
Nk’urugero,Hari aho umuntu atabonera ubusabane n’Umushumba we atabanje guca mu “kugura appointment.”
Hari aho gusengerwa bigirwa nk’akazi hagashyirwaho igiciro: “uzasengerwa cyane bitewe n’uko utanze.”
Hari n’aho umuntu abwirwa ko kugira ngo abone umugisha cyangwa umuti w’ubuzima, agomba kugura amazi, amavuta cyangwa ibindi bikoresho bifatwa nk’ituro cyangwa igitambo.
Ibi byose ni uburyo bwo gutekera umutwe abizera. None se, kuki umuntu yagura amazi kandi Yesu yavuze ati: “Umuntu nanywe ku mazi nzamuha, azaba inkombe y’amazi imutembamo ubuzima buhoraho” (Yohana 4:14)?
Bene ibi byaha bikorwa byateje ingorane ibi bikorwa byateje mu itorero aho usanga ubu abizera benshi bamaze gucika intege. Hari abavuye mu matorero kuko babonye ari ahantu ho gukamirwa aho kuba ahantu ho guhabwa agakiza.
Itorero ryahindutse urwibutso rubi. Abantu bamwe baravuga ngo: “Niba ari uko itorero rimeze, sinzasubira mu rusengero.”
Izina ry’Imana rirasebwa. Aho abantu bagombaga kubona umucyo, basanga ari umwijima.
Bakirisitu bavandimwe mwe bagenerwabikorwa b’abahanuzi n’abashumba,Mwibuke ko Yesu ubwe yagize ati: “Nimwitonde, abantu benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristo,’ maze bagatwara benshi” (Matayo 24:5).
Mwibuke kandi amagambo y’ubutumwa bwa Petero agira ati: “Hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazinjiza mu bwihisho inyigisho zicumuza, bazahakana n’Umwami wababashije” (2 Petero 2:1).Imana ntabwo izihanganira uburiganya bwanyu ubuziraherezo.
Ndabasaba rero: nimwihane mukiriho. Igihe kiracyari, ariko si cyinshi. Mwibuke amagambo ya Yesu ati: “Umugaragu mubi azacibwa agaciro, akajugunywa hanze, hazaba amarira n’imashinya” (Matayo 24:51).
Itorero ry’Imana rikeneye abashumba beza, abashumba batita ku mafaranga cyangwa icyubahiro, ahubwo bita ku imitima y’abakristo. Rikeneye abigisha ukuri, abashaka kuzana ubugingo aho gushyira imitima mu bubata.
Mu bihe byatambutse ,Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB) inafite mu nshingano amadini n’amatorero yagerageje guhagarika bamwe ndetse no gufunga zimwe munsengero abari biganje muri ibi byiciro byombi babigenderamo nubwo nta byera ngo de muntore zisigaye naho harimo n’ubundi aba byanyabinyoma n’abatubuzi .
Ariko hano ntidushatse kuvugako umuntu wese cyangwa urusengero rwose rwafunzwe ari urw’abatekamutwe n’abatubuzi kuko hari n’izagiye zizira kuba zitujuje ibyangombwa bisabwa na Leta.
Nsoje,
Mbifurije ko muzasubira ku nzira y’ukuri, mugahagarika uburiganya no kwitwikira izina ry’Imana. Ubutumwa bwiza si ubucuruzi, ahubwo ni ubutumwa bw’ubuzima.