Huye: Umuryango ADPE washyikirije ibyemezo by’ishimwe abakurikiranye amasomo y’umuziki (Amafoto)


Umuryango ADPE (Association Pour le Développement et Promotion de
l’Education), washyikirije ibyemezo by’ishimwe abasore n’inkumi 54 bahawe
amahugurwa mu masomo y’umuziki no gucuranga ibyuma bya muzika n’ubukanishi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga.


Ni igikorwa cyabaye ku wa 05 Nzeri 2025, ku nzu y’urubyiruko y’akarere ka Huye, izwi nka Centre Dushishoze , kitabirwa n’abayobozi mu nzego
zitandukanye, n’inshuti n’abavandimwe, b’aba bashyikirijwe ibi byemezo by’ishimwe.


Aya amasomo, bayahawe mu gihe cy’ibiruhuko, binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti:” EJO HEZA MU BIGANZA BYANJYE”, bakazajya
bayakomeza buri mwaka mu mu biruhuko bikuru, mu gihe cy’imyaka itatu bakazaba barangije amasomo yose yo mu mashami bize.


Abana bize aya amasomo, bavuze ko wabaye umwanya mwiza wo kuvumbura
no gukuza impano zabo, yewe banakabya indoto bakuranye.


Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ADPE, NIYIBIZI Emmanuel, yavuze ko abo batangiranye, bazakomezanya mu gihe cy’imyaka itatu bakazaba barangije amasomo yose mu mashami bigishijwe.


Yagize ati: ”Biragaragara ko intangirio zacu ari nziza, kuko aba bigishijwe bashobora kuyobora umuziki
bacuranga neza bari mu itsinda ibizwi nka band system .

Ati:”Biratanga icyizere ko mu myaka itatu iri imbere, tuzaba dufite abacuranzi b’umwuga, bayobora,bakazana n’udushya mu muziki usanzwe cyangwa se uwo kuramya no
guhimbaza Imana.


Yakomeje abwira ababyeyi ko ADPE ihari ku bwabo, kugirango ifashe urubyiruko gutera imbere rwirinda ibiyobwenge, rwigishwa imyuga, rwihangira
imirimo kandi rugakunda umurimo, rwirinda abarushora mu ngeso mbi, rukamenya kuvuga Oya aho bikenewe, rukanamenya kwihitiramo, ikiza.


Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bwashimye umusanzu watanzwe kandi ukomeje gutangwa n’umuryango ADPE, mu iterambere n’imibereho myiza
by’urubyiruko, bwizeza ubufatanye no gukemura ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe n’ubuyobozi bw’umuryango, birimo aho gukorera hatisanzuye
n’ibindi.


Abana 54, ni bo bashoboye gukurikirana aya mahugurwa y’ikiciro cya mbere muri iki gihe cy’ibiruhuko. Barimo 50 bize amasomo y’umuziki no gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye, abandi 4 bo, bari mu masomo yo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga.


Usibye aba, ubuyobozi bwa ADEP binyuze mu mushinga w’ishuri ryigisha amasamo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ryitwa ETP (Ecole Technique Polyvalente) ryashinzwe n’uyu muryango, bukomeje kwandika no kwakira abanyeshuri bashya biga mu mashami 3 ariyo ubudozi bw’imyenda n’imideri
igezweho, Ubwubatsi, ubukanishi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse nabo mu ishami ry’umuziki no gucuranga ibyuma byawo, mu bufantanye n’ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo.

Umuryango ADPE Umaze imyaka 3 ubayeho ,ukaba umaze gufasha urubyiruko rugera kuri 970 kwiga imyuga itandukanye irimo ubudozi ,gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga, Ubwubatsi, ubukanishi no kwiga gutwara ibinyabiziga ndetse ukaba uri nogutangiza ishami ry’umuziki.

Uyu muryango kandi binyuze mu mushinga wawo wita ku buzima HAPS (Community Health assistance and Patient support) umaze gufasha kwivuza abarwayi 46 bakoze impanuka zo mu muhanda n’abandi barwayi bari bafite ubukene 24,umaze gukusanya amaraso y’abarwayi b’indembe 237,ukaba umaze gupima indwara zandura n’izitandura kubaturage 1492 .

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ADPE, NIYIBIZI Emmanuel ageza ijambo kubitabiriye anahamagarira abashaka gukora ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga ko babagana binyuze mu mushinga wabo wita ku buzima witwa HAPS (Community Health assistance and Patient support)
Imbere y’ababyeyi n’abayobozi abahuguwe berekanye ibyo bunguukiye muri aya masomo bacuranga neza ibyuma bitandukanye bya muzika
Abakurikiye ayamasomo mu biruhuko bashyikirijwe ADEP ibyemezo by’ishimwe n’umuryango wa ADPE

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA