Hope in Jesus Church bateguye igiterane “Ebenezer Revival Conference 2025 ” batumiramo Rev.Masumbuko Josua na Apostle John Poda


Itorero rya Hope in Jesus Church riyoborwa na Bishop Innocent Gakamuye riteguye igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse bise “Ebenezer Revival Conference 2025 ” mu nsanganyamatsiko bise iyo Kuba mu mugambi w’Imana (Yesaya 46:10) .

Iki giterane ngarukamwaka cy’ububyutse bagiteguye mu rwego rwo kwigisha abakirisitu kuba no kugendera mu mugambi w’Imana batumira abigisha b’ijambo ry’Imana b’abahanga kandi bakunzwe barimo Rev.Pastor Masumbuko Josue na Apostle Apostle Poda John Bihashya aho bazafatanya na Bishop Innocent Gakamuye uyoboye iri torero hamwe n’umufasha we Pastor Judith Gakamuye umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana.

Iki giterane kizatangira tariki ya 31 Nyakanga 2025 gisozwe tariki ya 3 Kanama 2025, kikaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 46:10 .

Iki giterane kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, kibere mu mujyi wa Kigali aho iri torero rikorera ku Gishushu hafi ya Kigali Junior Academy munsi ya Simba yo ku Gishushu.

Bishop Innocent Gakamuye uyobora itoreo rya Hope in Jesus Church

Nkuko IYOBOKAMANA.RW twabitangarijwe na Bishop Innocent Gakamuye uyoboye iri torero riteguye iki giterane yavuzeko intego nyamukuru y’iki giterane ari ugusengera ububyutse no gushima Imana ndetse no kwigisha abantu uko bakwiriye kugendera mu mugambi w’Imana .

Yagize ati:” Tuzaba dusenga Imana ngo ikomeze isuke ububyutse mu Rwanda kandi biri mu masezerano yayo ko u Rwanda ruzagira ububyutse bukomeye rukanabukongeza ahandi imahanga ya kure .

Uyu mushumba yakomeje avugako bazana banashima Imana kubwo uburinzi bwayo yashyize kubanyarwanda.

Ati:”Nta muntu udakwiriye gushima Imana kubwo amahoro n’umutekano Imana yahaye abanyarwanda babikesha ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye rwose ntawabura gushima Imana kubyo yakoreye abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri iki giterane hatumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo itsinda ryo kuramya rya Lighter Worship team ,Fishers Family Rwanda na Injili Bora Choir.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 11 ,Mu myaka yashize cyagaragayemo abavugabutumwa bakomeye nka Apôtre Dr Paul Gitwaza, Rev.Antoine Rutayisire, Bishop Gasatura Nathan, Past Zigirinshuti Michel, Apôtre Mignone Kabera, Bishop Prof. Masengo Fidele n’abandi bo hanze nka Rev. Scott wo muri Amerika, Pastor Olga uyobora Hope in Jesus mu Bwongereza n’abandi batandukanye.

Menya byinshi kuri iki giterane ngarukamwaka muri Hopd in Jesus Church
Apostle Poda JOHN Bihashya azabwiriza muri Ebenezel Revival Conference 2025
Rev.pastor Masumbuko Josue yemereye IYOBOKAMANA ko azabwiriza muri Ebenezer Revival Conference 2025 itegurwa na Hope in Jesus Church

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA