Rev.Dr.Silas Kanyabigega umukozi w’Imana uzwiho gutanga ubutumwa butandukanye aninyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitabo yandika ,uyu munsi yasobanuye ikijyanye n’Isanzure Yesu yaremye.
Uyu mushumba yatangiye avugako Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ikirere kinini cyane (galaxie) isi yacu ndetse n’imibumbe izenguruka ku zuba, birimo; igifite muri cyo amazuba arenga miliyari 100, kandi amenshi muri yo afite ubunini cyane ugereranije n’iryacu, kandi na ryo ubwaryo riruta isi inshuro 1.300.000.
Icyo kirere gifite ishusho nk’iy’isaha irambitse hasi irambuye, kikaba gifite umurambararo w’imyaka-mucyo (années-lumière) 200. 000.Umwaka-mucyo ni intera umucyo ugenda mu gihe cy’umwaka ku muvuduko wa km / isegonda 300.000.
Ubu babarura galaksi 500.000 zisa na cya kirere twakwita vuwa lakte (voie lactée), kandi hagati ya zimwe muri zo harimo intera y’amamiliyoni y’imyaka-mucyo.
Birashoboka ko ibi byose byaba ari akantu gato cyane ugereranije n’ikirere cyose cyangwa isanzure ritagira umupaka, ni ukuvuga ridafite aho ritangirira n’aho rirangirira.

One Response
Obtain High is actually Earth’s ambassador brand in a galactic exchange program to prepare humanity for peaceful first contact.