Gosper yungutse Umuhanzi Leonard Mugisha umukunzi w’imbabazi n’urukundo rwa Yesu-Indirimbo ye “Umutangabuhamya”(Video)

Leonard Habumugisha ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba umwanditsi n’umucuranzi mwiza ukunda kuririmba imbabazi za Yesu n’urukundo rwe akaba akomeje kugenda yamamaza inkuru nziza ya Yesu Kirisitu abinyujije mu bihangano byo ku giti cye indirimbo iherutse ikaba yitwa “Umutangabuhamya “.

Uyu muririmbyi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umukirisitu wo mw’itorero rya ADEPR Segeem akaba umugabo uharanira kubona abantu bababaye baseka kandi akaba akunda cyane gusoma ijambo ry’Imana nk’umusingi w’inganzo ye ufashwa cyane n’ijambo ryanditse muri Yesaya 40:1(Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga).

Umuhanzi Leonard Mugisha arakataje mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA uyu muririmbyi yavuzeko yatangiye ibijyanye no kuririmba ku giti cye mu mwaka w’i 2022 mbere yaho akaba yari umwanditsi w’indirimbo zitandukanye mu makorali n’abahanzi batandukanye n’ubu akaba abifatanya no kuririmba kugiti cye.

Yakomeje avuga ko mu gihe amaze aririmba ku giti cye amaze gukora indirimbo zigera kuri 6 zirimo 4 zikoze mu buryo bw’amajwi n’izindi 2 zifite n’amashusho akaba akomeje imyiteguro y’indirimbo ye nshya izaza ari amajwi n’amashusho yayo izaba yitwa “NDASHIMA” izajya hanze mu minsi ya vuba.

Fashwa n’indirimbo Umutangabuhamya by Leonard Mugisha:

Intore nshya muri Gospel Nyarwanda ,Leonard Mugisha ni muntu ki ?

(Ni umukristo ukunda kuvuga ku mbabazi twagiriwe n’Imana ikaduha kristo kubw’urukundo rwayo akaba umugabo mu buzima busanzwe akanaba umugabo wo guhamya ubuhamya bw’ineza y’Imana.


Akunda guharanira kubona abababaye baseka afendeye kw’ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cya Yesaya 40:1( Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga).

Uyu muhanzi afatira icyitegererezo k’umuririmbyi Naboth doreko avugako atarajya hanze yanamurezeho ndetse akaba akunda cyane Benjamin Dube icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Intego ye ihishemo uruhisho kubakunzi be yaba abatuye mu Rwanda no hanze yarwo nuko aje kuririmba ngo buri wese arusheho guhishurirwa kirisito no kwakira ibyiza biva mugakiza twahawe.

Mu biribwa Umuhanzi Leonard Mugisha akunda cyane kurya umuceri n’ imboga za dodo agakunda cyane ubugari ninyama ndetse no kurya imbuto z’amoko atandukanye mu gihe muri Siporo akunda gukora ari ukwiruka cyangwa kunyonga igare no guterura gake gake akaba ari umufana w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’indirimbo Umutangabuhamya, Leonard Mugisha aritegura gushyira hanze indi yise ngo “Ndashima “

REBA IZINDI NDIRIMBO ZA LEONARD MUGISHA:

Share:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA