Gicumbi:Imbamutima za Elizabeth wubakiwe inzu n’Umuryango wa Comfort my People International.


Umuryango wa Shimiyimana Emmanuel na Nshimiyimana Elizabeth wari ubayeho mu buzima bw’ubukene burimo kuba mu nzu yangiritse ndetse no kutagira ibikoresho byo munzu wuzuye amashimwe ku Mana yakoresheje Minisiteri ya Comfort my People (Muhumurize abantu banjye ) ukabubakira inzu akayishyiramo n’ibikoresho bya nkenerwa.

Ibi byabaye taliki 16 Nyakanga 2025 mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama; aho uyu muryango washyikirizwaga inzu wubakiwe na Comfort my People International kubufatanye n’Itorero rya Zion Temple ya Gicumbi.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyabanga Nshingabikorwa w’akarere ka Gicumbi Bwana Kirenga Samuel, Umuyobozi wa Comfort my People International Pastor Rumenera Willy, Umushumba wa Zion Temple Celebration Center Gicumbi Pastor Munyaneza James n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.


Elizabeth Mushimiyimana yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku bw’umuryango we wakuwe mu buzima bushaririye ukinjira mu buzima bwo kutanyagirwa no kwicwa n’izuba nkuko byabaga bimeze mbere.

Elizabeth Mushimiyimana, mu izina ry’umuryango we, yagaragaje ko banyuzwe n’inkunga bahawe.


Ati:“ Turanezerewe cyane ku bw’ubufasha twahawe. Si ibintu byoroshye ku mubyeyi kubasha kuzuza iby’ibanze byose by’umwana ufite ubumuga.

Turashimira ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa badahwemye kutuba hafi. Ubu duhawe inzu nziza ibereye umuryango.

Yakanguriye n’abandi babyeyi bafite abana bafite ubumuga kubitaho babakunze kandi batabatererana.


“Abana bafite ubumuga ni umugisha nk’abandi bose. Iyo ubyaye umwana ufite ubumuga, ntugomba kwiheba. Mujye mubitaho, mubakunde, mubafashe uko bishoboka kose,” yasabye.

Jean Pierre Ndagijimana, ushinzwe umushinga “Enhancing Civil Society Organisations’ Capacities for Inclusive Involvement of People with Disabilities” muri AIMPO, yagaragaje ko hakiri hakenewe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

“Buri muturage akwiye gusobanukirwa ko abafite ubumuga bafite uburenganzira bungana n’abandi. Turashimira uruhare rw’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ihuriro n’ubumwe mu muryango nyarwanda,” yavuze.

Yanibukije ababyeyi bose ko bagomba gukunda no guha agaciro abana babo bafite ubumuga, kuko nabo ari abanyamuryango b’ingirakamaro.

Pasiteri Willy Rumenera, washinze umuryango Comfort My People International, yashimye umuryango wafashijwe anabasaba gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano mu rugo rushya bahawe.

Ati “Ibikorwa by’urukundo nk’ibi ntibitera gusa ibyishimo ababihawe, ahubwo binakora ku mutima w’Imana,”

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho uburyo butuma ibi bikorwa bishoboka.


Ati “ntibyashoboka hatari amahoro, turashimira Akarere ku bufatanye mu bikorwa by’imibereho myiza.”

Moïse Kirenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku ruhare bugira mu guteza imbere sosiyete irimo ubufatanye n’ubumwe.

Pastor James Munyaneza umushumba wa Zion Temple i Gicumbi
Pastor Willy Rumenera, watangije Minisiteri ya
Comfort my People aganira n’abo bubakiye inzu
Bubakiwe inzu banahabwa ibikoresho bya nkenerwa by’ibanze
Iyi nzu yatashywe kumugaragaro
Ibiroli byo gutaha iyi nzu byitabiriwe n’Antu b’ingeri zitandukanye

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA