Gentil Misigaro wari umaze imyaka ine atabarizwa mu bikorwa by’umuziki, yongeye kuwusubukura ahita anateguza album ye ya kabiri, yasogongeje abakunzi be asohora indirimbo nshya yise ‘Antsindira intambara (Sinzatinya).
Iyi ndirimbo ibimburiye izindi zigera ku icumi zigize album ya kabiri Gentil Misigaro avuga ko amaze igihe akoraho ndetse akaba yitegura kuzisohorana n’amashusho yazo mu minsi iri imbere.
Ibi Gentil Misigaro yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE aho yemeje ko yari yarabaye ahagaritse umuziki kugira ngo abashe kwita ku muryango Imana yamuhaye anakora umurimo w’Imana aho asengera.
Ati “Maze igihe kigera ku myaka ine ntasohora indirimbo ntanagaragara cyane, Umwuka wera yari yarambwiye kubanza gufata iki gihe negera Imana, nita ku muryango wanjye yampaye, ndetse nkora umurimo mu rusengero aho nsengera.”
Iyi ndirimbo igiye hanze mbere y’izindi icyenda ziri kuri album ya kabiri ya Gentil Misigaro yise ‘Yahweh’.
Ku rundi ruhande ariko, Gentil Misigaro atangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya nyuma y’iminsi mike umugore we asoje amasomo ya kaminuza cyane ko we ahamyako bitari biboroheye nk’umuryango ufite abana baba bagomba kwitaho.
Iyi album agiye kuyisohora nyuma y’iya mbere yise ‘Zamura’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali muri Werurwe 2019.
Iyi album yariho indirimbo zakunzwe nka Sinzuko ubigenza, Iyo mbimenya,Igorigota, Zamura, Hari imbaraga n’izindi zinyuranye.