Nyuma y’ukwezi yari amaze mu gihugu cya Kenya, Evangelist Iradukunda Juvenal “Amani”, umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa 30 Kamena 2025. Yari yaragiye mu bikorwa by’ivugabutumwa no gutunganya indirimbo zizajya kuri album ye ya mbere.
Amani, ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Shekinah Missions rikorera mu Karere ka Rubavu aho avuka, yavuze ko ingendo ze zishingiye ku guhamagarwa n’Imana, aho atagiye ku nyungu ze bwite ahubwo yari yaragiye muri Kenya muri gahunda z’ivugabutumwa.
Muri Kenya, Amani yahakoreye indirimbo ebyiri nshya, zirimo iyo yise “Uwezo Wake” bisobanura “Ubushobozi bw’Imana”, izaba iri kuri album ye ya mbere izasohoka bitarenze 2025. Izo ndirimbo zombi yakoze ari wenyine, ndetse hari n’indi yasize muri studio azashyira ahagaragara mu minsi iri imbere, yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya.
Yagize ati: “Hari indirimbo nakoze mu Kiswahili, ariko ntibivuze ko nibagiwe Ikinyarwanda. Indirimbo ‘Nta ho Itakura Umuntu’ ni imwe mu zampaye imiryango myinshi yo kuririmba hirya no hino.”
Yashimye uko yakiriwe n’abapasiteri n’amatorero yo muri Kenya, anashimira uburyo umuziki wa Kenya uteye imbere, ariko anavuga ko ururimi rushobora kuba imbogamizi ku bataruzi. Yagize ati: “Iyo uzi Igiswahili biroroshye gukorana n’aba producers, ariko utaruzi biragorana.”
Amani yavuze ko iyi ari yo nshuro ye ya mbere agendeye mu ndege. Yavuze ko atigeze atekereza ko bizashoboka, ariko Imana iramwambutsa. Ati: “Nashakaga kwicara ku idirishya ndeba inyubako, ariko nasanze nta kintu kiboneka usibye ibicu gusa. No mu ndege hari aho ugera ukumva ni mu mukuku nk’uko biba bimeze mu modoka.”
Indirimbo ye nshya “Uwezo Wake” itanga ubutumwa bukomeye bwo kwihangana no kwiringira Imana mu bihe byose. Aragira ati: “Mu bibi no mu byiza, shima Imana kandi ugire isengesho rihoraho, kuko tuba turi mu maboko y’Uwiteka.”
Album ya Ev. Amani izaba igizwe n’indirimbo 12, zose zizajya hanze zifite amajwi n’amashusho. Yavuze ko ari gutegura amashusho y’indirimbo imwe yasigaye, kandi ko ari yo aje gukorera mu Rwanda.
Nta label abarizwamo, ariko afashwa n’abantu batandukanye barimo umuhanzi Jabastar bakoranye indirimbo “U Rwanda Ruraberewe”, ndetse na Pastor Mababa umuba hafi mu rugendo rwe rwa gikirisitu.



Jabastar ni umwe mu bakiriye Ev. Amani ubwo yari ageze i Kanombe


Hano Amani yari akiri muri Kenya yitegura gufata indege ya Kigali


Ev. Amani afite amashimwe menshi arimo no kuba yuriye indege bwa mbere mu mateka ye
REBA INDIRIMBO “NTAHO ITAKURA UMUNTU” YA EV. AMANI