Comfort my People International yakoze umukwabo mubanywi b’ibiyobyabwenge banatanga Mituweli 500 ku bantu batishoboye (AMAFOTO)

Umuryango wa Gikristo wa Comfort my People International (CMPI) wabonye abizera bashya baza kuri Kristo Yesu basaga 500 ndetse banatanga inkunga y’ubwisungane mu Kwivuza Ku bantu 500.

Ibi byabereye mu ruhererekane rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge byateguwe n’uyu muryango wa CMPI; Kuva Taliki ya 19 kugeza 9 Nzeri 2025; byabereye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda nka Kicukiro, Bugesera, Rwamagana, Gicumbi na Burera.

Umuyobozi wa Comfort my People International Pastor Rumenera Willy yavuze ko ibi byakozwe, biri mu ntego nyamukuru ya CMPI; guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye; ni ukuvuga mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.


Yagize ati “Guhindura Ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye ni imwe mu ntego zacu, bityo rero twateguye ibi biterane kugira ngo dushishikarize abantu kuva mu Biyobyabwenge binyuze mu Kwakira Yesu ngo ayobore ubuzima bw’abo ariko kandi tukanatanga umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda dutanga Ubwisungane mu Kwivuza Ku bantu 500 kugira ngo roho nziza ibe mu mubiri muzima.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwite bwa Leta, CMPI yashimiwe bikomeye ibikorwa ikora bigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Madame Jane Uwera, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi yashimiye byimazeyo CMPI ndetse ku musanzu ukomeye bagize mu Kurwanya Ibiyobyabwenge ndetse no Kwishyurira abatishoboye Ubwisungane mu Kwivuza ndetse n’iizindi nkunga zitandukanye.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije abantu, bityo buri wese akwiye guhaguruka agatanga umusanzu we mu kubikumira, niyo mpamvu dushimira Comfort my People International ndetse n’abo bafatanije muri iki gikorwa Cyiza cy’ubu bukangurambaga.”

Uretse uyu muyobozi wo muri Gicumbi, aho ubu bukangurambaga bwabereye hose ubuyobozi bwagiye bushima ibikorwa bya Comfort my People International.


Ubu bukangurambaga bwasize Abarenga 500 bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bw’abo ndetse bamwe mu bakoreshaga Ibiyobyabwenge bagambirira gutangira urugendo rwo kubireka.


Comfort my People International ni umuryango wa Gikristo ukora ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubugiraneza ku batishoboye, kurwanya Ibiyobyabwenge, n’ibindi byose bigamije guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye Kandi byose biherekejwe n’indangagaciro za Gikirisitu.

Habayeho gukina umupira w’amaguru nyuma urubyiruko rukabwirizwa rukanashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge
Comfort my people International ikora ivugabutumwa rigamije guhindura umuntu muburyo bwuzuye (Roho n’umubiri)
Comfort my people ifatikanya n’ubuyobozi n’abinzego z’umutekano zaho yagiye gukorera ivugabutumwa
Pastor Willy Rumenera umuyobozi mukuru wa Comfort my People International
Madame Jane Uwera, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke
Comfort my people International yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu magana atanu

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA