Sweden:La Trompete Revival Ministries bateguye igiterane cyo gushishikariza abantu gushaka ubwami bw’Imana

La Trompete Revival Ministries iteguye igiterane cy’ububyutse gikomeye bise icyo gushishikariza abantu kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi bikazaza ari inyongera. Iki giterane kizabera ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Sweden (9 Hinneryd Road 28731 Stromsnasbruk Sweden) kikaba kizaba kuva Taliki ya 02 kugera kuri 04 Kanama 2024 kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye […]

Inzozi za Nice Ndatabaye zirasohoye agiye gutaramira muri Amerika mu gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro

Umuramyi mpuzamahanga Nice Ndatabaye utuye muri Canada, ukunzwe cyane mundirimbo zirangajwe imbere na “Umbereye Maso”, agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igitaramo cya Nice Ndatabaye kizabera muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa Indianapolis ku wa 18 Kanama 2024. Ni igitaramo yise “Intimate Worship Session 2”, akaba azagifatiramo amashusho y’indirimbo […]

AEE Rwanda yatangiye ibiterane bizazenguruka ibigo by’amashuri i Kigali (Amafoto)

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) watangiye ibiterane by’ivugabutumwa bizazenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kuganisha abizera bashya kuri Kristo. Ibi biterane byatangiriye muri Groupe Scolaire Camp Kanombe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, aho abanyeshuri basaga 40 bihannye bagahindukirira Yesu. Ibi biterane biteganyijwe ko bizasozwa ku Cyumweru, tariki ya […]

Kigali yigaruriwe na Gospel: Kuva BK Arena ukomereza Camp Kigali na CLA Nyarutarama kwa Fabrice&Maya

Uko bwije nuko bukeye mu gisata cy’iyobokamana hagenda hagaragara iterambere ryihuse mu bijyanye n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana kuko bigaragara ko uburyo abantu babyitabira ku bwinshi bidafite aho bihuriye n’uburyo bitabira ibitaramo by’indirimbo zisanzwe. Abantu bakiri mu munyenga w’umunezero bakuye mu gitaramo umuhanzi Chriso Ndasingwa aherutse gukorera muri BK Arena bagiye guhita bakurikizaho icyo […]

Chryso Ndasingwa yandikiye amateka muri BK Arena (Amafoto)

Umuramyi Ndasingwa Chrysostome uzwi ku izina rya “Chryso” nk’izina ryubuhanzi, yaraye akoze igitaramo cy’amateka ashima ngira ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu rw’imisozi igihumbi. Iki gitaramo cyo kumurikiramo “Wahozeho Album Launch” cyaranzwe nubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, kuko inyubako ya “Bk Arena” haburaga abantu bacye cyane ngo yuzure. Ku isaha […]

Abaramyi bagezweho i Kigali bahurijwe mu giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’

Itorero Christ Kingdom Embassy riri gutegura igiterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’ ryatumiyemo abahanzi ndetse n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana, bazataramira abazacyitabira mu gihe cy’iminsi umunani kizamara. ‘Fresh Fire Conference’ ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pasiteri Tom na Anitha Gakumba. Iki giterane giteganyijwe kuba guhera tariki 12 kugera ku wa 19 Gicurasi […]

Gicurasi y’uruhurirane rw’ibitaramo: Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?

Muri iyi minsi usanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana warafashe interandende mu rw’imisozi igihumbi bitewe n’abasanzwe bawukora bazamuye urwego rwabo ndetse bakaniyongera. Muri uko kwiyongera ndetse no gutunganya ibihangano byabo neza, bitumabikundwa, ndetse n’ibyo bateguye birimo ibitaramo bikitabirwa hagamije kwaguraubutumwa bwiza. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitaramo biteganyijwe kuba mu kwezi kwaGicurasi, ndetse tunareba […]

Kigali:Hateguwe igiterane cyo kubwira abantu ko Yesu akiza kizanahurizwamo abacuruzi bo muri Kenya n’abo mu Rwanda

Itorero rya Zeraphath Holy Church, Ishami rya Kigali riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye bayobowe na Apostle Francis Musili uzaturuka mu gihugu cya Kenya. Iki giterane cy’iminsi 7 kizatangira kuwa 24 Mata kugera kuwa 01 Gicuransi 2024 aho kizajya […]

Chryso Ndasingwa agiye kwipima BK Arena mu gitaramo cye cya mbere

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere muri BK Arena, ubusanzwe yipimwa n’uwiyizeye mu kwigwizaho abafana bitewe n’ubunini bwayo. Iyi nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza ntawe ubyiga undi, umuhanzi uyitekereza akumva yayikoreramo igitaramo bimusaba gutekereza kabiri akareba umubare w’abakunzi be n’abashobora […]

Ewangelia EC Concert:Impamvu Ambassadors of Christ itazitabira n’impamvu Israel Mbonyi yajemo ku munota wa nyuma

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, wasobanuye ko habayeho kudahuza mu biganiro na Korali Ambassadors of Christ, akaba ari byo byabaye intandaro yo kuba iyi korali itazaboneka mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration, nk’uko byari byatangajwe mbere . Uyu muryango kandi wanasobanuye ko impamvu Umuhanzi ukunzwe na benshi Israel Mbonyicyambu yatangajwe ku munota […]