Umuramyi akaba n’umunyamakuru Tracy Agasaro yagizwe umushyushyarugamba mu gitaramo “Niwe Healing Concert” cya Richard Nick Ngendahayo kizabera muri Bk Arena Taliki 25 Ugushyingo 2025.
Abinyujijie ku mbuga nkoranyambaga ze, Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko ashimishijwe no kumenyesha abantu ko Agasaro Tracy ariwe uzaba umushyushyarugamba(MC) , mu gitaramo cye.
Richard Nick Ngendahayo akomeje imyiteguro yo gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana no guhimbaza Imana cyiswe “NIWE Healing Concert”, kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025 akaba agiye kugikora nyuma y’imyaka 15 yaramaze atagera mu Rwanda kuko asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyateguwe na Fill The Gap Ltd. Cyitiriwe Album “NIWE” ya Richard Nick Ngendahayo yagize uruhare rukomeye ku mitima y’abantu mu gihe kirekire. Iki gitaramo kizafasha abakunzi b’umuziki kwinjira mu rugendo rwo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zose zigize album ‘NIWE’ n’izindi uyu muramyi yasohoye mu bihe bitandukanye.
Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa aho ushobora kuyasanga ku rubuga (www.ticqet.rw).
