Pastor Dr.Ian Tumusiime umushumba w’itorero rya Revival Palace Community Church Bugesera akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa wa Jyana umucyo mu mahanga(A Light to the Nations) yasobanuriye n’abakirisitu ko iyo umuntu ashima Imana aba ari gusenga kabiri bityo ko bakwiriye kwitoza kubaho ubuzima buhorana amashimwe.
Ibi uyu mushumba yabigarutseho mu giterane ngarukamwaka bise “Thanks Giving 2025 cyari kimaze iminsi kibera kuri iri torero ashumbye rya Revival Palace Community Church Bugesera.
Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Kanama 2025, Revival Palace Community Church (RPC) Bugesera yari mu giterane gikomeye cyiswe “Thanks Giving Conference”.
Iki giterane cyaranzwe n’amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’ijambo ryayo rikomeye ryigishijwe n’abavugabutumwa batandukanye. Cyari gifite insanganyamatsiko ishingiye ku murongo wo muri Zaburi 126:3 ugira uti: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye!”
Cyakiriwe na Pastor Dr. Ian Tumusiime wa Revival Palace Community Church Bugesera. Yafatanyije n’abavugabutumwa mpuzamahanga barimo: Bishop Dr. Daryl Forehand (USA) na Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sir (USA). Aba bakozi b’Imana bari bari kumwe n’abafasha babo.
Mu butumwa bwe, Dr. Ian Tumusiime yashishikarije Abakristo gusubiza icyubahiro Imana ku byo yabakoreye, ati: “Nibavuga ngo ni umwanya wo gushima Imana, uge uwufata nk’umwanya wo gushima ibyo Imana yakoze, hanyuma ufate icyo cyubahiro ukiyisubize, uzamure amaboko yawe uvuge uti ‘Mana ndagushimye.’ Iyo Mana ni yo yabanye na we kuva ku munsi wa mbere. Umwuka wari muri Yesu, ni wo uri muri wowe!”
Yibukije abitabiriye ko kuba umuntu akiriho atari ubushobozi bwe cyangwa ubwenge bwe bwo kwirinda, ahubwo ko ari ukubera ukuboko kw’Imana kukimurinze. Yatanze ingero zitandukanye z’abantu barokowe n’Imana mu bihe bikomeye, abandi bagakomeza kubaho no kurinda imiryango yabo mu gihe abandi bagize ibyago bikomeye n’ibigeragezo.
Ati: “Hari aho abajura basanze mu nzu barabaterura, biba matera bo babasiga batabishe. Hari abandi bakoze impanuka, abandi barapfa bo bararokoka. Kuba ukiriho si uko uzi ubwenge cyangwa kwirinda, ahubwo hari Imana yakurinze, yagushyizeho ikiganza cyayo.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo hari benshi ubukene, indwara n’ibibazo byagiye bishegesha, Imana yakomeje kubana n’Abakristo benshi ku buryo abana babo bakiri mu ishuri n’imiryango igikomeza kubaho mu mahoro.
Igiterane cyaranzwe n’indirimbo z’amakorali arimo Injili Bora Choir na Elshadai Choir zo mu Rwanda, amasengesho yimbitse n’ubuhamya butandukanye byagaragaje imirimo y’Imana mu buzima bw’abacyitabiriye.
Pastor Dr. Ian Tumusiime yashimangiye ko iki giterane cyari kigamije guha Imana icyubahiro no kuyishimira ku byo yakoze, ati: “None kuki utashimira Imana? Ni muri urwo rwego iki giterane cyabaye mu rwego rwo gushima.”
Abitabiriye iki giterane cyaranzwe n’amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’ijambo ryayo, batashye bafite imitima yo kuzahora bashimira Imana kuri buri kimwe ibakorra, cyane ko kuba bakiri bazima ari ishimwe rikomeye. Iki giterane cyabereye kuri Revival Palace Community mu Bugesera.
REBA HANO IKIGANIRO KIZA TWAKOREYE MURI IKI GITERANE:






























Abakristo ba Revival Palace Community Church Bugesera bagiriye ibihe byiza cyane muri “Thanks Giving Conference 2025”

Iki giterane gisize umusaruro ukomeye mu bwami bw’Imana
One Response
Your ability to distill complex concepts into digestible nuggets of wisdom is truly remarkable. I always come away from your blog feeling enlightened and inspired. Keep up the phenomenal work!