Bugesera:Mahoro Isaac yatangiye ibitaramo bigiye kumara icyumweru bitanga ibyiringiro byo guhembura imitima myinshi(Amafoto)

Umuramyi Mahoro Isaac utuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yatangiye igitaramo kizamara iminsi 9 yise “Nawe Birakureba”, akaba yaragiteguye ku bufatanye n’Itorero abarizwamo ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata.

Iki gitaramo “Nawe Birakureba” cyatangiye ku wa 20 Kamena 2025, kizasozwe ku wa 28 Kamena 2025. Kiri kuba mu masaha ya mu gitondo, kigakomeza ku mugoroba saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Nyamata SDA Church, mu Karere ka Bugesera. Kibanzirizwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’ijambo ry’Imana ritangwa na Pastor Bakenerutwe Festus.

Ni igitaramo gifite intego yo gufasha abantu gukomeza gukura mu kwizera no kurushaho kumenya Imana biciye mu bihangano bya Gikristo. Cyatumiwemo abaramyi n’amatsinda arimo: Inyenyeri Group (Mahembe SDA), Abatwaramucyo (Kacyiru), Jaspers Singers (Nyamata), Abungeri (Nyamata), Ububyutse (Nyamata), Esperance (Nyamata), Adonai (Apace), Mwizerwa Jacques na Sister Yvonne.

Ku munsi wa mbere w’iki gitaramo, ni ukuvuva Ejo kuwa Gatanu, Mahoro Isaac yeretswe urukundo n’abakunzi b’indirimbo ze, baririmbana nawe indirimbo ze ijambo ku rindi. Yaririmbye indirimbo eshatu, kandi buri munsi azajya aririmba kugeza ku munsi wa nyuma w’igiterane. Abitabiriye kandi bahembuwe n’ijambo ry’Imana ryagabuwe na Pastor Bakenerutwe Festus.

“Ndumva nezerewe kuko [igiterane] gitangiye neza, abantu bitabiriye kandi ni n’amahirwe kuko iyo abantu bitabiriye ku rwego rungana gutya uhita ubabwira gahunda yose y’icyumweru. Impamvu nacyise ‘Nawe birakureba’, ibikorwa byose bizakorerwamo hano, byose nta muntu n’umwe bitareba”. Mahoro Isaac aganira na inyaRwanda nyuma y’umunsi wa mbere w’iki gitaramo cye.

Yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko hazaba harimo ijambo ry’Imana, ndetse hakazatangirwamo ubumenyi buzafasha umuryango mugari harimo “kwiga ibyo kwihangira umurimo”, kwiga iby’ubuzima, kwiga iby’umuryango, “kandi ibyo byiciro byose n’ubundi umuntu wese biramureba”. Ati: “Dufite inzobere zitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo zisanzwe zikora ako kazi ko guhugura abantu, tuzumva n’ubuhamya ku bihangiye imirimo”.  

Uyu muramyi uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko abazitabira bazahungukira byinshi byafasha umuntu kwiteza imbere mu buzima busanzwe. Yatanze urugero rw’impuguro zizatangirwa muri iki gitaramo cye, avuga ko “kwiyoroshya ni kimwe mu byatuma utera imbere.”

Yavuze ko muri iki giterane hazaberamo igikorwa cyo kuvura abantu amaso ku buntu, hazanakorerwamo siporo iteganyijwe kuwa 22 Kamena mu gitondo, gupima umuvuduko w’amaraso kandi ku buntu. Hazaberamo kandi gusuzuma no kuvura amenyo, amasomo y’ubuzima n’ibindi.

Mahoro Isaac azwiho gukora ibitaramo biherekejwe n’ibikorwa by’urukundo, ibintu bihura neza n’Ibyanditswe byera. “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.” Yakobo 1:27.

Ubushize yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 itishoboye ndetse yanagabiye inka umubyeyi warotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni ibikorwa byashimwe cyane n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata n’ubw’Akarere ka Bugesera.

Mahoro Isaac ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba akorera umurimo we mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata. Yatangiye kuririmba mu 2006 ari mu mashuri yisumbuye, aho yari mu itsinda ryiswe Three Light Angels. Nyuma yo gusoza amashuri, iryo tsinda ryaje gusenyuka buri wese ajya mu nzira ye.

Yashyize hanze album ye ya mbere mu 2013 yise “Igisubizo”, ikaba yarakunzwe cyane. Nyuma y’igihe yari yarahagaritse umuziki, yagarutse mu 2024 afite imbaraga nshya n’itsinda rimufasha mu bijyanye na ‘Management’. Kugeza ubu, Mahoro afite indirimbo zisaga 50, muri zo 30 zamaze gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Avuga ko ari gukorana imbaraga nyinshi kugira ngo arusheho gukora umuziki ufite ireme kandi uvuga ku mutima. Anashimangira ko ashyigikiwe n’itsinda rimureberera ibikorwa bye rirangajwe imberena Niyomwungeri Pierre, kandi ko abikesha indirimbo “Ujye ushima”, aho avuga ko yanditswe mu rwego rwo kugaragaza ishimwe afitiye abantu bamushyigikiye.

Mahoro Isaac (iburyo) mu ivugabutumwa ridasanzwe yise “Nawe Birakureba”

Iki gitaramo kizamara iminsi 9 cyitezweho guhembura benshi muri Bugesera

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA