Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Bishop Gafaranga igihano cy’umwaka usubitse. Bivuze ko bishop Gafaranga agiye guhita afungurwa.
Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yari akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aho yatawe muri yombi, Taliki 07 Gicurasi 2025.
Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Habiyaremye ibyaha 2; guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ibyo byaha akaba yarabirezwe n’uwo bashyingiranywe Murava Annette avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke akamukorera ibikorwa bimubuza umudendezo, akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.