Bosco Nshuti akomeje gutumbagiza izina ry’Imana-Ageze Finland mbere yo kubataramira abanza gusohora indirimbo yise ‘Jehovah’ – VIDEO


Mbere yo gutaramira abatuye muri Finland, umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti, yabanje gukora mu nganzo ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Jehovah,’ ishimangira urukundo n’imbabazi by’Imana ku bantu bayo.

Bosco Nshuti witegura gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka yise ‘Unconditional Love’, yamaze gusesekara muri Finland nyuma yo kwerekwa urukundo muri Suède, aho aheruka gutaramira mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Europe Tour 2025, anamurikira abitabiriye album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’. Ni igitaramo yahakoreye kuwa 31 Gicurasi ndetse na tariki 01 Kamena 2025.

Akomoza ku ndirimbo nshya yshyize hanze, yagize ati: “Jehovah ni indirimbo irimo gushimira Imana kuko ariyo soko y’ibyiza byose, umutima wanjye ukaba uririmba ineza yayo kandi ikaba yarakoze ibyo imbaraga mu buzima bwacu tutabona uko tubivuga. Urukundo rwayo n’imbabazi zayo nibyo Jehovah yanyeretse ndaririmba iby’ineza yayo ndashima.”

Uyu muramyi uri kubarizwa i Burayi mu bitaramo yise Europe Tour 2025, nyuma yo gutaramira mu Budage no muri Suwede ategerejwe muri Finland mu mpera z’iki cyumweru, tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suede tariki 14-15 Kamena 2025, muri Poland aho azabataramira tariki 22 Kamena 2025, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark, tariki 29-30 Kamena 2025. 

Akimara kugera muri Finland yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati:  “Mwakoze cyane ku bwo kunyakira mu buryo bushimishije — Imana ibahe umugisha utagabanyije. Nishimiye kuzafatanya namwe mu kuramya no guhimbaza Imana muri iyi weekend, ubwo tuzaba twibuka urukundo rwayo rudacogora binyuze mu muziki.”

Nyuma yo kuzenguruka u Burayi yamamaza Urukundo rwa Yesu Kristo, azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka yise Unconditional Love – Season 2 kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo azaba akoze ku nshuro ya kabiri akaba ariyo mpamvu yacyise Unconditional Love – Season 2. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali. 

Iki gitaramo agiye gukora ni icy’amateka kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2015. Azaba anamurika Album ya kane yise “Ndahiriwe”. Abazitabira iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na Chance.

Mu kiganiro inyaRwanda dukesha iyi nkuru, Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: “Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi.” Avuga ko ishusho yacyo ni uko “abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo”.

Bosco Nshuti yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange kuzifatanya nawe bagatambira Imana ku bw’urukundo rwayo ‘rutarondoreka’.  Ati: “Ku bakunzi banjye bo muri Kigali, ntimucikwe no kwigurira amatike ku rubuga www.bosconshuti.com no kuri Camellia zose kugira ngo muzitabire igitaramo ‘Unconditional Love – Season 2,’ kizaba ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Camp Kigali. Ni igitaramo giteguye mu buryo buzatuma dutaha twuzuye ibyishimo n’imbaraga z’Imana!”

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.  Kanda HANO ugure itike y’iki gitaramo.

Kuwa 30 Gicurasi 2025 ni bwo Bosco Nshuti yemeje ko Ben na Chance bazaririmba mu gitaramo cye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bosco Nshuti yanditse ati: “Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe nabo muri “Unconditional Love – Season 2″ muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025”.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi. Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aritegura gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Bosco Nshuti yamaze kugera muri Finland mu ruhererekane rw’ibitaramo yise “Europe Tour 2025”

Yahawe ikaze n’abarimo umuramyi Eric Niyonkuru

Yateguje ibihe bidasanzwe muri Finland n’ahandi hose ateganya gutaramira 

Mbere yo guhembura imitima y’abatuye muri Finland yakoze mu nganzo aririmba urukundo n’imbabazi z’Imana bihambaye

Bosco Nshuti yakanguriye Abanyarwanda kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazabashe kwitabira igitaramo cy’amateka azakorera mu Rwanda

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI YISE ‘JEHOVAH’

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA