Umuramyi Bosco Nshuti yakoze igitaramo cye cyari gitegerejwe n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza benshi, yanamurikiyemo album ye ya kane yanyuze imitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 uyu muhanzi amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”.
Iki gitaramo yari yacyise “Unconditional Love Season II”.
Bosco Nshuti wabimburiye abandi ku rubyiniro akaniharira umwanya munini kuva saa moya ubwo yatangiraga kuririmba, yifashishije abandi bahanzi batandukanye muri iki gitaramo cye batumye benshi bamukunda ndetse banakunda umuziki wo kuramya Imana, bakomeza kuryoherwa.
Muri abo harimo Christian Irimbere uri mu bamaze kugwiza igikundiro mu buryo budasanzwe ndetse na René Patrick n’umugore we, Tracy Agasaro. Uretse aba bahanzi kandi iki gitaramo Bosco Nshuti yanitabaje ‘couple’ ya Ben na Chance’. Aba baramyi bashimishije benshi mu ndirimbo zabo zirimo ‘Zaburi Yanjye’ n’izindi.
Aime Uwimana yafatanyije na Bosco kuririmba indirimbo Ndashima bahuriyeho, anizihiriza imyaka 30 amaze mu muziki. Uyu mugabo yanaririmbye izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka ‘Urakwiriye Gushima’, ‘Ni wowe Ndirimba’ yongera ku gukora ku ndiba z’imitima ya benshi.
Bosco Nshuti nka nyiri igitaramo yimaze ipfa ataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Ndishimye”, “Ni Muri Yesu”, “Amahoro ni Yesu”, “Ndumva Unyuzuye”, “Ibyo Ntunze’’ yamwubakiye izina mu buryo bukomeye n’izindi zitandukanye.
Pasiteri Hortense Mpazimaka ni we wabwirije mu gitaramo cya Bosco Nshuti. Yifashishije imirongo itandukanye yo muri Bibiliya Yera irimo uboneka muri 1 Yohana 4:10.
Iri jambo rigira riti “Muri iki nimo urukundo ruri. Si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.”
Yifashishije iri jambo yagaragaje ko “nta muntu n’umwe muri twe wakunze Imana mbere, ahubwo ko ari Imana yadukunze mbere, kandi ntiyategereje ko dutungana ngo idukunde.”
Irindi jambo yasomye ni iriri mu Abaroma 5:6-10 agaragaza uko Yesu yapfiriye abari mu Isi, asoreza mu ryo mu Abaheburayo 12:2-3 rigaragaza uko Yesu yihanganiye umusaraba.
Mu gusoza igitaramo cye, Bosco Nshuti yashimiye abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo.
Mu bo yashimiye harimo umugore we Tumushime Vanessa, umujyanama we Joshue Shimwa, Producer Bruce wamukoreye indirimbo ya mbere ku buntu yitwa “Wuzuye ibambe, Chorale Siloam nka korali yamureze na New Melody nk’itsinda yazamukiyemo.
Yashimiye kandi ababyeyi be, mukuru we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Senga wamufashije kujya gukorera ibitaramo i Burayi n’Itorero rya ADEPR abarizwamo kugeza uyu munsi kandi yanakuriyemo.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theogene Uwiringiyimana benshi bamenye nka Theo Bosebabireba na Prosper Nkomezi.
Hari kandi Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Masengo n’umugore we, Gaby Kamanzi, Umunyamakuru Murindahabi Irénée, Gloria Mukamabano wa RBA, Papi Clever na Dorcas n’abandi batandukanye.
Reba uko byari byifashe mu gitaramo cya Nshuti Bosco
Ababishoboye babyiniye Imana kuko bari babonye umwanya mwiza wo kuyitambira
Ababishoboye bafashe amashusho n’amafoto
Abitabiriye iki gitaramo batashye bahembutse
Abaririmbyi bafashaga Bosco Nshuti bagoroye amajwi biratinda
Aime Uwimana yashimishije benshi bitabiriye igitaramo cye
Akanyamuneza ku bari bitabiriye iki gitaramo ndetse bari banezerewe Imana
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye
Ben ubwo yaririmbiraga abitabiriye iki gitaramo
Benshi banyuzwe n’iki gitaramo mu buryo bukomeye
Benshi babyiniye Imana batizigamye bafashijwe na Bosco Nshuti ndetse n’abandi bahanzi yatumiye mu gitaramo cye
Bosco Nshuti imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo cye
Bosco Nshuti amaze imyaka 10 atangiye umuziki
Bosco Nshuti yagiye ku rubyiniro inshuro nyinshi muri iki gitaramo yishimirwa cyane n’abakunda ibihangano bye ndetse n’umuziki wo kuramya Imana
Bosco Nshuti ubwo yafatanya na René Patrick n’umugore we, Tracy Agasaro ndetse na Ben na Chance ku rubyiniro
Bosco Nshuti yakoze iki gitaramo amurika album ye ya kane ndetse anizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki
Bosco Nshuti yari agaragiwe n’itsinda rinini ry’abaririmbyi bamufashije ku rubyiniro
Chance imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo
Christian Irimbere yasusurukije abari bitabiriye mu bihangano bye bitandukanye
Iki cyitabiriwe ku bwinshi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ni kimwe mu byiza bibaye muri iyi mpeshyi
Iki gitaramo cyahembukiyemo benshi
Inshuro zose Bosco Nshuti yanyuze ku rubyiniro yahavaga abitabiriye igitaramo cye bagaragaza ko banyotewe gutaramana nawe
Irimbere yahawe umwanya nawe ashimisha abari bitabiriye iki gitaramo
Israel Mbonyi yashyigikiye Bosco Nshuti mu gitaramo cye
Muri Camp Kigali habereye iki gitaramo hari hakubise huzuye
Pasiteri Hortense Mpazimaka niwe wabwirije mu gitaramo cya Bosco Nshuti. Yifashishije imirongo itandukanye yo muri Bibiliya Yera irimo uboneka muri 1 Yohana 410
René Patrick n’umugore we, Tracy Agasaro basusurukije abari bitabiriye
Theo Boseboabireba ni umwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Murindahabi Irénée ni umwe mu bari bafashijwe muri iki gitaramo
Umunyamakuru Reagan Rugaju n’umunyarwenya Sam Zuby ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Wari umugoroba wo kwegerana n’Imana