Bosco Nshuti uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro yo kwerekeza i Burayi, aho azakorera ibitaramo akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ngo “Ndishimye “.
Ibi bitaramo bya Bosco Nshuti byitezwe ko bizatangirira mu Bufaransa ku wa 17-18 Gicurasi 2025, bizakomereza muri Norvège ku wa 24-25 Gicurasi 2025, mu gihe azasoreza uku kwezi muri Suède ku wa 31 Gicurasi – 1 Nyakanga 2025.
Ukwezi kwa Kamena, Bosco Nshuti azaguhera muri Finland mu bitaramo bizaba ku wa 7-8 Kamena 2025 mbere y’uko asubira muri Suède ku wa 14-15 Kamena 2025.
Ku wa 22 Kamena 2025 uyu muhanzi azataramira muri Pologne, azasoreze ibitaramo bye muri Denmark ku wa 29-30 Kamena 2025.
Nyuma y’ibi bitaramo, Bosco Nshuti azahita asubira i Kigali mu myiteguro y’igitaramo cye ‘Unconditional love’ giteganyijwe ku wa 13 Nyakanga 2025.
Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo nka Ni muri Yesu, Yanyuzeho n’izindi, agiye gutaramira i Burayi nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Ndishimye’.

Bosco Nshuti agiye gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu binyuranye by’i Burayi
Bosco Nshuti azasoza ibitaramo bye i Burayi ahita ataha i Kigali aho azaba afite icyo yise ‘Unconditional love’