Bishop Gafaranga yatawe muri Yombi -Ese ninde mugore yaba yarahohoteye ?

Kuwa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV).

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye InyaRwanda ko Gafaranga afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ati “Tariki ya 07 Gicurasi 2025, RIB yafunze Pastor Habiyaremye Zacharie w’imyaka 35, uzwi kw’izina rya Pastor Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.”

Kuva amakuru y’itabwa muri yombi rye yatangazwa, hari abatangaje ko ibyo Gafaranga akurikiranyweho bifitanye isano n’umugore we Annette Murava, bivugwa ko yagiye ahura n’ihohoterwa mu bihe bitandukanye. Abaturanyi bavuga ko ikibazo cyabo cyari kimaze igihe kiza kugera no ku buyobozi bw’Umudugudu.

Hari abemeza ko Gafaranga yajyaga amukubita ndetse akamubwira amagambo amutesha agaciro, bigatuma Murava atanga ikirego.

Ku bijyanye n’aba bantu bivugwa ko bakorewe ihohoterwa, Dr. Murangira yabwiye InyaRwanda ko iperereza rikomeje kandi ko ibisobanuro byimbitse kuri ibyo byaha bizatangazwa igihe gikwiye. Ati “Izo ni ‘details’ z’iperereza (Cyangwa se ibyo ni ibikubiye mu iperereza). Amaze kubazwa, tuzababwira ibyaha byose aregwa.”

Itegeko rivuga iki ku ihohotera rishingiye ku gitsina?

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rihana ihohotera rishingiye ku gitsina nk’igikorwa cyose kibangamira uburenganzira, icyubahiro n’umutekano w’uwakorewe. Ibyo bishobora kuba gukubita, guhoza ku nkeke, gukoresha amagambo cyangwa ibikorwa bifite ishingiro rishingiye ku gitsina.

Iyo uwabikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka 1, n’amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 200.

Iyo uwabikoze yari afite ububasha cyangwa inshingano yihariye ku wabikorewe, nk’umuyobozi cyangwa umukoresha, igihano kiriyongera kikagera no ku gifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 2.

Kugeza ubu, Gafaranga aracyari mu maboko ya RIB, hagitegerejwe ibiva mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha aregwa.

Annette Murava, wamenyekanye mu ndirimbo ‘Niho Nkiri’, yashyingiranwe na Bishop Gafaranga ku wa 11 Gashyantare 2023, nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere.

Gafaranga aherutse kubwira InyaRwanda ko yahuriye na Murava mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ‘Bya Bihe’, bikavamo urukundo rwaje kuvamo kurushinga.

Yavuze ko kuva batangiye kubana, yahise afata ikiruhuko mu muziki, ari nayo mpamvu yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya. 

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gutsina (GBV)

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA