Abana b’impanga, Hyguette na Cynthia bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Iherezo’ yiganjemo agambo yo guhumuriza abababaye aho baririmba bavuga ko bafitiye anantu inkuru nziza y’ihumure
babyza abantu kwirwanirira bakambara imbaraga z’umwuka aho kurwanisha umubiri.
Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b’impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira itafari ryabo ku iterambere ry’uyu muziki ufasha imitima ya benshi.
Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b’impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18 gusa y’amavuko. Bavuka mu muryango w’abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye.
Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IYOBOKAMANA, Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana ari yavuze ko inganzo y’iyi ndirimbo ‘yaturutse kure twabyita nk’ubuhamya urebye Imana yakoze byinshi bikomeye kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ubu.’
Yasabye abakunzi ba Hyguette na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu mwaka, abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha ubufasha bufatika no kureba ibihangano byabo.
bakaba basaba abantu bose kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo zabo zimaze kugera ku muyoboro wabo wa YouTube.
Iyo uganiriye na Hygette na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abana b’abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.
Itsinda rya Hygette And Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe ” yasohokanye n’amashusho yayo.
Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.
Umubyeyi wabo [Nyina] uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba
Iyi ndirimbo nshya bise ngo Iherezo igizwe n’amagambo yuje ibihumuriza aho baririmba bagira bati “Uruhijwe n’ubuzima ufite intimba nyinshi k’Umutima.Wakenera ubutabazi ukabubura hirya nohino
Nkufitiye inkuru nziza inkuru y’ihumure
Hari .Wikwirwanirira wikoresha umubiri ambara intwaro z’umwuka.Wikwirwanirira wikoresha umubiri ambara intwaro z’umwuka
Iyemera ko ibyo byose bikugeraho nitegeka bizashyirwaho Iherezo.Uzaririmba ishimwe
Kanguka kanguka ambara imbaraga zawe zose
Ihungure ihungure.Umucyo wawe urakurasiye
Rwana hatana tsinda kuko waranesherejwe.
Wikwirwanirira wikoresha umubiri ambara intwaro z’umwuka. IyemeraIyemera ko ibyo byose bikugeraho nitegeka bizashyirwaho Iherezo
Uzaririmba ishimwe.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:



