Apostle Mignonne Kabera yatumiye Israel Mbonyi, Dr.Ipyana,Jesca Kayanja n’abandi mu giterane All Women together 2025

Ku nshuro ya 13 Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignonne Kabera ifatanyije na Noble Family Church, yateguje igiterane ngarukamwaka cy’iminsi ine cyiswe “All Women Together ” cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Noble Family Church na Women Foundation Ministries, iyobowe na Apôtre Mignonne Kabera, bateguye ku nshuro ya 13 igiterane mpuzamahanga cya “All Women Together Conference” kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Nyakanga 2025, muri Kigali Convention Centre (KCC).

Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” (From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.

Iminsi itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma ukazasangirwa n’abagabo bose hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi uhamye.

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu 7 byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika. Abo bavugabutumwa ni;

  • Pastor Jessica Kayanja (Uganda)

● Lady Bishop Funke Felix-Adejumo (Nigeria)

● Pastor Matthew Ashimolowo (Ubwami bw’u Bwongereza)

● Rev. Julian Kyula (Kenya)

● Dr. Patience Mlengana (Afurika y’Epfo)

● Charisa Munroe-Wilborn (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

● Dr.Ipyana Kibona (Singer) – Tanzania

Uretse abo bavugabutumwa bazaba bavuye mu mahanga, iki giterane cyatumiwemo umuhanzi Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu bitaramo nk’ibi by’umwaka ushize, Ishimwe Josh niwe waririmbye muri ibi bitaramo.

Mu mwaka ushize, abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y’u Rwanda, bakaba bari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;

U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu. Abaturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kgali na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye kabone nubwo bafie ubushobozi bwo kwicumbikira.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011 igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori.

Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n’ibindi.

Menya byinshi kuri iki giterane

Ku nshuro ya 13, Women Ministries yateguye igitaramo All Women Together

Mu mwaka ushize, iki gitaramo cyahuje ibihumbi by’abaturutse hirya no hino ku Isi

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA