Apostle Mignonne Alice Kabera Umushumba mukuru w’umuryango wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family yahuguye Abakirisitu ko kugaragaza agaciro k’umusaraba wa Yesu bikwiriye kuba mu bikorwa n’imigirire kuruta kubivuga cyane kuko kora ndebe iruta cyane vuga numve.
Iyi Ntumwa y’Imana, yatangiye isaba abakozi b’Imana ko bagomba gukizwa bamaramaje kugira ngo birinde amarari ashobora kubazaho mu gihe bari kumva ibibazo by’abakirisitu (Cancelling) anasaba abakirisitu ko bakwiye kumenya agaciro k’umusaraba wa Yesu kuko uwawugezeho aba yemeye kugira ibyo apfaho nkuko Pawulo yabivuze ngo ibyari ndamu yanjye nabihinduye igihombo kubwa Kirisitu.
Ibi Apostle Mignonne Alice Kabera yabivuze ubwo yabwirizaga amateraniro y’umugoroba ari kuba muri iri torero aho yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cy’Abagaratiya 6:14 havuga uburyo iby’isi umuntu wakijijwe abireba nk’ibibambye nabyo byamureba bikabona abambye.
Aha yagize ati:Ndebera uwo mwegeranye umumbarize ngo wowe ko uvuga ko wageze kumusaraba nihe habambye kuri wowe ? Ese koko ibyari indamu yawe wabihinduye igihombo kubwo Kirisitu ? Erega kugaragaza urukundo rw’umusaraba wa Yesu bikwiriye kuba mu bikorwa no mu myifatire yacu kuruta kubivuga cyane kuko ikizemeza Yesu ko tumukunda kandi duha agaciro urupfu rwe nuko duhinduka ibyaremwe bishya “.
Aha uyu mushumba yahise ahugura abakirisitu ko bakwiriye kwitwararika kuko hari abantu bavuga ko bageze ku musaraba ariko ntibemera kubambwa ku ngeso.
Ati :” Ntabwo abantu babambye ku ngeso zose kuko nk’urugero ukaba uri gukorera Cancelling umuntu aho kugira ngo wumve ibyo ari kukubwira ugatangira ukareba ijipo yambaye ukagera mu gitanda rwose ntabwo uba urabambwa.
Kandi ikibabaje uwo muntu waje akugana yakubonye uvuga ubutumwa,uvuga Yesu neza ariko ijipo ikerekana ko amaso atarabambwa barakubwira ngo umugabo wanjye yarambabaje nawe ugashaka gufatira kwibyo byuho afite.
Ati:Bakozi b’Imana niba muri mubutayu mwemere mukore ibijyanye n’ubushobozi mufite aho kugira ngo mutukishe izina ry’Imana aha yasabye umuntu wese kwemera kuba uwo ariwe kugira ngo mudatukisha umusaraba.
Uyu mushumba yabwiye Abakirisitu ko intego nyamukuru yizi nyigisho ari ukugira ngo Abakirisitu bamenye uburyo bakwiriye guha agaciro urukundo Yesu yadukunze rwatumye yemera kumena amaraso ye y’igiciro kinshi ku musaraba i Gorigota.
Ati:Twihane tubwire Yesu ngo duha agaciro urukundo wadukunze,twihane tubeho ubuzima bwejejwe .

Uyu mushumba yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cy’abakorinto ba kabiri 5:15(Kandi yapfiriye bose kugira ngo be gukomeza kubaho kubwabo ahubwo babeho kubwuwo wabapfiriye akanabazukira)
Ati:”Ndabinginze bene Data buri wese ni yige kubaho kubwa Kirisitu Yesu baho uvuga uti mwami urashaka iki muri ibi bintu ubeho kubwa Kirisitu kuko tutabayeho kubwe ntagaciro twaba turi guha umusaraba wa Yesu no kumwereka ko duha agaciro urukundo yadukunze rwatumye yemera kudupfira ku musaraba.
Ati:Imyambarire,imigendere n’imikorere bigomba byose guhamya umusaraba wa Yesu tugahuza gukorera Imana kwacu n’imigirire n’imimerere yacu.
Ati :Imbaraga z’umusaraba wa Yesu zikwiriye kugera ku ngingo zose no ku munwa ibaze kwicara usebya abantu,ubeshya abandi warangiza ngo wakiriye Yesu nkumwami n’umukiza.

REBA IYI NYIGISHO YA APOSTLE MIGNONNE ALICE KABERA: