Apostle Mignone Kabera byemejwe ko ari we uzigisha ijambo ry’Imana mu gitaramo “Restoring Worship Experience” cya Jesca Mucyowera

Jesca Mucyowera yamaze kwemeza kwemeza ko Apostle Mignone Kabera ari we uzagabura ijambo ry’Imana mu gitaramo ari gutegura yise ” Restoring Worship Experience”, akaba ari igitaramo gitegerejwe ku wa 2/11/2025 muri Camp Kigali.

Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ‘Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye cyane. Kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.

Mucyowera, umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr. Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015, arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.

Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye cya mbere yise “Restoring Worship Xperience Live Concert” kizaba tariki 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries.

Uretse aya matsinda azataramana nawe, Apostle Mignone Kabera ni we uzavuga ijambo ry’Imana. Kuri uwo munsi byitezwe ko Umwuka Wera azururuka agataramana n’abazitabira iki gitaramo.

Ni igitaramo cyitezwemo ibitangaza byinshi biturutse mu ijuru cyane ko Mwuka Wera akunze gukorera mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana kandi n’intego y’icyo gitaramo akaba ari ukuramya mpaka mwuka wera amanutse.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizarangwa no kuramya Imana no kuyishimira ibyo yakoze, yamaze kugera ku isoko, akaba aboneka ku rubuga rw’uyu muhanzikazi ari rwo www.mucyowera.rw ndetse ushobora kugura itike ukoresheje telefone yawe aho wandika *662*104#.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mpemburabugingo aragura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP, 25,000 Frw kuri VVIP Table naho 200,000 Frw ni ameza [Table] y’abantu 10.

Mu myaka 5 ishize ubwo Jesca Mucyowera yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk’uko bigaragara mu ndirimbo zirimo “Jehova Adonai” ndetse na “Arashoboye” zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.

Apostle Mignone Kabera niwe uzigisha ijambo ry’Imana muri iki gitaramo

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA