Apostle Kakooza Henry Wynn yabwiye Abashumba bo mu Rwanda icyo bakora Leta ntibafungire insengero

Apostle Kakooza Henry Wynn guturuka mu gihugu cya Uganda akaba uhagarariye Church Renewal muri Afurika yabwiye abashumba bo mu Rwanda ko impamvu Leta ibafungira insengero aruko uruhare rwabo mu gufasha abaturage baho bakorera ruba rutagaragaye cyane ahubwo itorero rikiyitaho ubwaryo.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 Kanama 2025 abivugira i Kanombe kw’itorero rya Worship Center ubwo yarimo ahugura abashumba bitabiriye amahugurwa abagenewe yateguwe na Minisiteri ya Baho Global Mission kubufatanye n’umuryango wa Church Renewal International.

Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 akazageza kuwa gatanu taliki ya 11 Kanama 2025 akaba yitabiriwe n’abashumba batandukanye bo mu mujyi wa Kigali akaba ari gutangira kw’isaha ya saa tatu za mugitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba (9h00-17h00)

Apostle Kakooza Henry Wynn ubwo yatangaga amahugurwa yabwiye abashumba bitabiriye ko bakwiriye kujya bazirikana abatishoboye bo mu midugudu bakoreramo kandi igihe ab’itorero basenze biyirije ubusa bakazirikana ko kugira ngo igitambo cyuzure kandi kibe gishyitse aruko bafata ibyo bari kurya bakabikusanya bakabifashisha abatishoboye.

Apostle Kakooza Henry Wynn umuyobozi wa Church Renewal muri Afurika yasabye abashumba kujya baharanira ko amatorero bashumbye agira umumaro aho akorera

Yagize ati :”Iyo itorero ripanze amasengesho nk’ay’iminsi 21 yo kwiyiriza ubusa bakarya nimugoroba maze iyo minsi bakayisenga igashira badafashe agaciro kibyo buri mu kirisito yari kurya ngo abizane bikusanywe bifashe abitishoboye mu mudugudu cyangwa mu gace itorero rikoreramo ayo masengesho aba asa n’abaye imfabusa kuko kwiyiriza kwiza ni ukwigombwa ifunguro ryawe ukagaburira abashonje.

Uyu mushumba yakomeje avugako impamvu Leta ifunga insengero aruko rimwe na rimwe nta mu maro ufatika ziba zimaze aho zituye usibye urusaku gusa no kubangamira ituze rya rubanda .

Yagize ati:” Mu gihe itorero ryaba ryishyurira amafaranga y’ishuri abana magana abiri mu mudugudu,rigakora ibikorwa byo kwita kubatishoboye aho rikorera,rigatanga ubwisungane mu kwivuza kubakene b’agace rikoreramo ndakubwiza ukuri ko kurifunga ari nko gufunga umudugudu cyangwa akagari kose kuburyo anaturage ubwabo barifunguza kubwo umumaro ryari ribamariye”.

Yakomeje ati:’Ariko mugihe itorero ryiyitaho ubwaryo buri mushumba akarwanira kubaka igisa n’unwami bwe nibarifunga abaturage nibo bambere bazavuga bati:”Muradutabaye mudukijije urusaku rwari ruturembeje rwose”.

Uyu mushumba yasabye abashumba kwirinda kurwanirira itorero rya Kirisitu kuko Yesu nyiraryo yaryitangiye kandi akarimenera amaraso bityo ku gihe mwabonye itorero ribangamiwe cyangwa rirwanywa muge muhindukira mubwire Yesu nyiraryo arirwanire.

Ati:” Nta Torero ry’umuntu ribaho ,ntarya Layanja,ntarya Lubega cyangwa irya TB Jousua n’abandi ahubwo itorero ni irya Kirisitu Yesu we waryitangiye kandi rikaba rimwubatseho.

Ati:” Yesu itorero rye yarariruhiye,ararirwanira,araricungura ni barimurekere kuko niwe urishumbye kandi niwe urishoboye.

Apostle Kakooza Henry Wynn guturuka mu gihugu cya Uganda amaze gutangiza amatorero 152 muri Uganda no muri Sudani y’amajyepfo akaba ari umuyobozi wa Church Renewal muri Afurika.

Church Renewal ni iki ? Ikora ite ?

Church Renewal bisobanura “Isubiramo ry’ubuzima n’imbaraga by’Itorero” cyangwa “Ivugururwa ry’Itorero”. Ni ijambo rikoreshwa cyane mu rusengero cyangwa mu rwego rw’umwuka, aho risobanura ibikorwa bigamije gusubiza Itorero ku murongo w’Imana, kuribyutsa mu buryo bw’umwuka no kuryubaka mu mikorere, mu nyigisho, no mu mibereho y’abizera.

Church Renewal ikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho itorero rigeze mu buzima bwarwo. Dore bimwe mu bikorwa bigize Church Renewal:Gusenga no kwiyiriza ubusa: Gutegura ibihe byo gusaba Imana kubabarira, kwihana, no gusaba umuriro mushya w’umwuka wera.

Kwihana: Abayobozi n’abagize itorero basaba imbabazi ku byaha byabayeho, haba mu buryo bw’abantu ku giti cyabo cyangwa nk’itorero.Kwigisha ukuri kwa Bibiliya: Gushyira imbere inyigisho zibanda ku isengesho, ubugingo bw’abantu ku giti cyabo, ukwera, no gukora umurimo w’Imana neza.

Gusubizaho inshingano z’itorero: Gushyira imbere ubutumwa bwiza, ivugabutumwa, ubufasha ku bakene, n’imibanire myiza hagati y’abizera.

Guhindura imiyoborere n’imikorere: Aho bikenewe, hashobora no kuba impinduka mu buyobozi cyangwa mu myifatire y’abayobozi b’itorero.

Church Renewal igamije Gusubiza itorero umurava mu bikorwa by’ivugabutumwa n’iyobokamana,Gukangura abayoboke kugira ngo bongere bagire ubumwe n’imbaraga z’Umwuka Wera,Kwihana no guhindura imitima, bityo abantu bagaruke ku Mana no ku murongo wa Bibiliya,Gusana ibyangiritse, haba mu mibanire, mu nyigisho, mu buyobozi n’ubuzima bw’itorero,Kongera gukundisha abantu umurimo w’Imana n’itorero no Kubaka itorero riramba, ryujuje inshingano zaryo zo gutanga urumuri mu isi.

Aya mahugurwa ari kubera i Kigali mw’itorero rya Worship Center riherereye i Kanombe
Abashyitsi baturutse Uganda bitabiriye aya mahugurwa bakiriwe ku kibuga k’indege i Kanombe
Pastor Isaie Baho umuyobozi wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’aya mahugurwa yateguwe na Church Renewal
Apostle Kakooza Henry Wynn umuyobozi wa Church Renewal muri Afurika inyigisho yatanze zanyuze cyane imitima y’abitabiriye aya mahugurwa ku munsi wa mbere
Abakozi b’Imana batandukanye batanga ibiganiro muri aya mahugurwa
Abitabiriye aya mahugurwa banyurwa cyane n’inyigisho ziri kuyatangirwamo

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA