Apostle Dr. Paul Gitwaza Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’umushumba mukuru waryo, ari mu mashimwe y’imyaka 30 atangiye umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda.
Uyu mushumba abinyujijie ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yatangiye agira ati”Ndashima Imana ko ubu imyaka 30 yuzuye numviye ijwi ry’Uwiteka”.
Uyu mushumba yakomeje avuga ko ku mu munsi w’itariki ya mbere z’ukwakira 1995, aribwo bwa mbere ikirenge cye cyakandagiye mu rw’imisozi igihumbi.
Yakomeje avuga ko icyo gihe yari umwe gusa, aho nta muntu numwe bari baziranye mu gihugu, ariko akemera kumvira umuhamagaro w’Imana.
Apostle Paul Gitwaza mu mashimwe menshi yakomeje agira ati”Umutima wanjye wuzura amashimwe, kuko uhereye mu itangiriro rito cyane ngeze mu Rwanda, nkabona uko umurimo wagutse ukagera ku isi hose, muri Afurika, Uburayi, Aziya, Oseyaniya ndetse na Amerika, nongera gusubiza Imana icyubahiro cyayo”.
Mu gusoza yashimiye abashumba, abavugabutumwa, abepisikopi, abahanuzi babanye nawe, ndetse nundi wese wamufashije mu buryo ubwo aribwo bwose.
Muri byinshi Imana yamukoresheje nka Iyobokamana twakusanije ibintu 12 by’indashyikirwa, Imana yakoresheje Apostle Dr.Paul Gitwaza, ibinyuje muri Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center ahagarariye.
Ibikorwa 12 by’indashyikirwa bya Apostle Dr. Paul Gitwaza mu myaka 30 y’ivugabutumwa
Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye b’iki gihe, uzwi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Hashize imyaka irenga 30 atangiye umurimo w’Imana, akora ibikorwa byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, ku itorero ndetse no ku gihugu muri rusange.
Mu rugendo rwe, hari ibikorwa 12 by’ingenzi byaranze ivugabutumwa rye:
1. Gushinga Zion Temple Celebration Center (1996)
Apostle Gitwaza yashinze Zion Temple mu Rwanda, iba urusengero rwitabirwa n’abantu benshi kandi ruba isoko y’ivugabutumwa rigezweho.
2. Kwagura umurimo ku rwego mpuzamahanga
Abinyujije muri Authentic Word Ministries, yagejeje ubutumwa ku migabane itandukanye, ahesha u Rwanda ijambo mu ruhando rw’ivugabutumwa, aho kuri ubu Zion Temple Celebration Center, ifite amashami hirya no hino ku isi yaba amuri Afurika, Amerika ndetse n’Uburayi n’ahandi hatandukanye.
3. Kurera no gutoza abakozi b’Imana
Mu biganiro n’amahugurwa, yahaye umwanya munini abashumba n’abigisha, abatoza kuba abakozi b’Imana b’indashyikirwa.
4. Kwimakaza inyigisho z’igihe tugezemo
Yamamaje inyigisho zigaragaza ko abakristo bakwiye kubaho biteguye iherezo ry’ibihe, ubukristo bukarenga imyemerere busanzwe bukaba ubuzima.
5. Gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere
Yagiye ashyiraho ibikorwa byunganira ivugabutumwa, birimo gufasha abatishoboye, uburezi n’ubuzima, aho yerekana ko ubutumwa bugomba no kugira ingaruka ku mibereho isanzwe.
6. Guhagararira amasengesho yo gusengera igihugu
Zion Temple yabaye ahantu h’amasengesho akomeye yo gusabira u Rwanda, ashyira imbere icyerekezo cyo kubaka igihugu gishingiye ku Mana.
7. Kubaka ingo zikomeye
Apostle Gitwaza yagiye akangurira abakristo kubaka imiryango ikomeye, ashimangira ko ari yo shingiro ry’itorero riramba.
8. Kuba umuhuza w’amatorero n’abayobozi
Yagiye yitabazwa mu nama zihuza amatorero n’abayobozi, akagira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’umubiri wa Kristo.
9. Afurika haguruka
Afurika Haguruka ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa n’ Umuryango Authentic word Ministry ukorera mu itorero rya zion Temple mu Rwanda, aho icyo giterane ngaruka mwaka kimaze imyaka 25 kiba , bivuga ko cyatanngiye mu mwaka wa 2000, aho kugeza ubu cyagiye kizana mpinduka mubuzima bw’abantu benshi ,mubijyanye n’iyobokamana ndetse n’indi misozi yose abantu babamo mubuzima busanzwe.
Afurika haguruka rero ni ihuriro rusange ry’abanyafurika bizera Imana bahuzwa no gusengera hamwe ,no kwiga ibyakorwa kugirango uyu mugabane ubohoke kdi abawutuye bagire mpinduka mu misozi irindwi ariyo: Iyobokamana. Umuryango,Politiki, ubucuruzi, uburezi,Imikino n’Imyidagaduro, izo nyigisho kuri iyo misozi zahabwa abakirisitu bose ba zion temple ndetse n’inshuti zose zibasha kwitabira ayo mahugurwa ngaruka mwaka atangwa muri icyo giterane.
Apostle Dr. Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Authentic word Ministry avuga ko yahawe iryo yerekwa mu mwaka1995 , aho asobanura ko iki giterane gifitiye abanyafurka akamaro kanini, cyane cyane kubijyanye ni iterambere ry’umugabane wa afurika ndetse no guhembuka kuyu mugabane muburyo bwose. bijyanye no gusobunukirwa neza umugambi Imana ifitiye Afurika.
Mu buhamya bw’abantu benshi batandukanye bavuga ko Afurika haguruka yagize umumaro ukomeye mu buzima bwabo bw’umwuka, ndetse no mu buryo bw’iterambere ry’ibifatika, kuko yagiye ibagura mu mitekerereze binyuze mu biganiro n’inyigisho zitangirwamo.
10. Gusohora inyigisho n’ibitabo
Yasohoye ibitabo n’inyigisho bikomeza gufasha abantu ku rwego mpuzamahanga, bigasiga umurage uzagumaho mu gihe kirekire.
Mu myaka 30 amaze mu murimo, Apostle Dr. Paul Gitwaza yagaragaje ko ivugabutumwa ritagomba kwibanda gusa ku nyigisho zo mu rusengero, ahubwo rigomba kugira ingaruka ku mibereho y’abantu, imiryango, igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
11. Gusengera abarwayi
Mu buhamya bwe Apostle Paul Gitwaza avuga ko hari inshuro nyinshi Imana yagiye imukoresha agasengera abarwayi bafite uburwayi butandukanye, harimo nabo abaganga babwiye ko batazakira, ariko Imana ikamukoresha bakabasha gukira. Hari kandi nabagiye batanga ubuhamya bavuga ko uyu mukozi w’Imana yabasengeye barwaye barakira.
12. Ubuhanuzi
Hari abantu benshi batandukanye yaba abasengera muri (ZTCC), ndetse nabatahasengera bagiye bumvikana bavuga ko Ap. Paul Gitwaza yagiye abahanurira ibintu bitandukanye kandi bikazasohora nkuko yabibabwiye.
REBA VIDEO IVUGA IBIKORWA BYE MU MYAKA 30:














Apostle Dr.Paul Gitwaza anakora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo: