Antoine Karidinali Kambanda, yitabiriye Umunsi wo kwibuka abahowe Imana b’i Namugongo mu gihugu cya Uganda.
Aba bahowe Imana, bibukwa buri tariki ya 03 Kamena [6] uko umwaka utashye, iyi tariki ikaba ifatwa nk’idasanzwe ku Bakirisitu Gatolika bo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba by’umwihariko n’abo muri Uganda.
Uyu munsi uzwi nka [Martyrs Day], ugamije kwibuka Abakirisitu bo mu Bwami bwa Bugande, bishwe bazizwa ko banze kwihakana Imana, hagati y’Umwaka w’i 1885 n’i 1887.
I Namugongo mu Karere ka Wakiso hafi ya Kampala ahizihirijwe uyu munsi, hagarutswe ku bikorwa byuje ukwemera byaranze ubuzima bw’aba bishwe bakiri ku Isi, ibifatwa nk’igikorwa cy’indashyikirwa gishobora gukorwa n’Ikiremwamuntu.
Imbaga y’abantu bavuye Imihanda yose y’Isi barimo n’Abepiskopi bo mu Rwanda, abayobozi b’Amadini, Abihayimana n’Abakirisitu b’ingeri zinyuranye, bari bitabiriye uyu Munsi.
Abahowe Imana b’i Bugande ni abagabo 22 bo muri Kiliziya Gatolika bishwe ku itegeko rya Mwanga II Umwami wa Buganda.
Bishwe mu gihe cy’Intambara y’Inyabutatu z’Amadini [Gatolika, Abangilikani n’Abayisilamu]. Aba bahataniraga kugira ijambo mu butegetsi bw’Umwami.
Byari mu gihe kandi u Burayi bwari mu bikorwa byo kwigarurira Afurika, ibyo amateka yise “Scramble for Africa.”
Abishwe baranzwe no guhamya ukwemera kwabo batikanga igihano cy’Urupfu cyangwa ikindi gitotezo icyo aricyo cyose.
Bicwa,bahamwe n’ibyaha byo kwanga gusenga imana Gakondo no kutemera Amategeko y’Ubwami, ahubwo bahitamo gukurikira Yezu Kiristu no kubaho mu bumwe na Kiliziya. Bamwe biciwe i Namugongo abandi Munyonyo, ahari Ingoro y’Umwami.
Amateka y’Abahowe Imana b’i Bugande
Abahowe Imana b’i Bugande ni abagabo 22 bo muri Kiliziya Gatolika bishwe ku itegeko rya Mwanga II Umwami wa Buganda.
Ibi byabaye mu gihe cy’intambara cy’impande eshatu z’amadini (Gatolika, Abangilikani n’Abayisilamu) bari barimo guhatanira uruhare mu butegetsi bw’ingoro y’Umwami ibi byari mu gihe u Burayi bwari mu bikorwa byo kwigarurira Afurika mu byo amateka yise “Scramble for Africa.”
Abo bagabo baranzwe no guhamya ukwemera kwabo batikanga igihano cy’urupfu.
Bahamwe n’ibyaha byo kwanga gusenga imana gakondo n’amategeko y’Ubwami kuko bahisemo gukurikira Yezu Kristu no kubaho mu bumwe na Kiliziya. Bamwe biciwe i Namugongo abandi Munyonyo ahari Ingoro y’Umwami
Mu butumwa yagejeje ku bari bateraniye i Namugongo, Karidinali Kambanda yavuze ko Ubutwari bwabaranze bwahinduye amateka y’ukwemera muri Afurika yose.
Ati:“Abahowe Imana b’i Bugande batubereye isomo ry’uko ukwemera kudakwiye guhindurwa n’umuyaga w’inyungu z’isi, Imana ikomeze kwera imbuto z’ubutwari bwabo muri Afurika no ku Isi”.
Abahowe Imana b’i Bugande bahawe icyubahiro gikomeye na Kiliziya Gatolika mu 1920 bikozwe na Papa Benedigito wa XV.
Yabahaye ishimwe ry’Abatagatifu bashobora gusengerwaho n’Abakirisitu, ibizwi nka Beatification.
Nyuma y’imyaka 44, Papa Pawulo wa VI yabashyize mu rwego rw’Abatagatifu [Canonization], bikorerwa ku mugaragaro i Roma muri Basilika ya Mutagatifu Petero, mu mwaka w’i 1964.
Byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko ubumwe n’ubutwari bishingiye ku kwemera bitagira umupaka byaba ku gihe cy’iyicarubozo cyangwa mu gihe cy’amahoro.
Abahowe Imana 22 b’i Namugongo bagizwe na:
- Achilleus Kewanuka
- Adolphus Ludigo-Mukasa
- Ambrose Kibuuka Katekamu (Kateka Mulundaggana)
- Anatoli Kirigwajjo
- Andrew Kaggwa Kaahwa
- Athanasius Bazzekuketa Kizza
- Bruno Sserunkuuma
- Charles Lwanga
- Denis Ssebuggwawo Wasswa
- Gonzaga Gonza Nghonzabato
- Gyavira Mayanja Musoke
- James Buuzabalyawo, Kalumba Ssebayigga
- John Mary Kiwanuka Muzeeyi
- Kizito
- Joseph Mukasa Balikuddembe
- Luke (Lukka) Baanabakintu
- Mathias Kalemba, Mulumba Wante
- Mbaaga Tuzinde
- Mugagga Lubowa
- Mukasa Kiriwawanvu
- Noa Mawaggali
- Ponsiano Ngondwe.
Amafoto





