Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Bishop Gafaranga, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba afitanye ibibazo n’umugabo we ufunzwe. Avuga ko mu bihe by’imiraba nk’iyi, yakuyemo amasomo yo gukomera, no kumenya ko mu isoko buri wese acuruza uko ashaka.
Mu kiganiro cy’iminota 29 n’amasegonda 14’ yatambukije ku muyoboro wa Youtube, Murava yavuze ko urukundo bafitanye rukomeje kuba ruhamye ndetse ko ubuzima bwabo bw’umubano bwifashe neza, nubwo umugabo we afungiye by’agateganyo.
Bishop Gafaranga yafunzwe ku wa 23 Gicurasi 2025, akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gihe ategereje kuburana ku byaha akurikiranyweho.
Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, Annette Murava yavuze ko ari kumwe n’abandi bantu barimo guca mu bihe bigoye, ariko yemeza ko we n’umugabo we barushaho gukomera.
Yagize ati “Icya mbere, turakomeye tumeze neza. Ndabizi ko abantu mudukunda mushobora kuba hari ibyo mwabonye bigiye bitandukanye, ariko tumeze neza kubera ko hari umuririmbyi wavuze ngo ‘ubwo umwami Yesu ankunda ndi amahoro’. Rero turakomeye.”
Murava yakomeje avuga ko nubwo hari amakuru yagiye atangazwa avuga ko urugo rwabo rufite ibibazo, we abona ari ibihuha bigamije kubasenya.
Yagize ati: “Mu by’ukuri nta kibazo dufite nk’uko mwabitekereje. Ibindi bindi, niteguye kuzicarana nawe hano anyicaye iruhande tukabaganiriza. Kuko rimwe na rimwe iyo uri wenyine wenda nka hano kuri ‘Camera’ ugomba kuba uri kumwe n’undi muntu uba wumva nyine hari ikintu kiri kubura, ariko nababwira ko hari byinshi tuzaganira mu gihe azaba ahari.”
Murava kandi yanenze bikomeye abantu batangaje amakuru y’ibinyoma ku mubano wabo, abasaba gutandukanya imikorere y’itangazamakuru n’ukuri ku buzima bw’abantu.
Yagize ati: “Niba nta kiganiro twari twagirana, ukaba ushobora kumara isaha yose uvuga cyangwa se kandi ntarigeze nkuganiriza, Bishop Gafaranga atarigeze akuganiriza, ariko ukaba ufite ikintu uri kuvuga. Ntiturahura, wenda n’ishusho yawe n’isura yawe nshobora kuyibona muri iki gihe, irebe rero niba ushobora kuba wamara isaha ufite ikintu cyo kuvuga, utabwiwe na nyiracyo, utabizi, utabihagazeho…”
Yatangaje ko mu gihe cya vuba azakorana ikiganiro na Bishop Gafaranga bakabwira abantu ukuri k’ubuzima bwabo, nk’uko basanzwe babikora kuri YouTube.
Ku mbuga nkoranyambaga ze, Annette Murava ntasiba kugaragaza urukundo n’icyifuzo cyo kongera kuba hafi y’umugabo we. Aherutse kwandika kuri Instagram amagambo agira ati: “Imana iri muri iyi nkuru. Isengesho ryanjye, umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe.”
Gusa nubwo akomeje gushimangira ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, ni we ubwe wareze Bishop Gafaranga ku wa 29 Mata 2025, amushinja kumukubita amavi mu nda no kumuniga kugeza ataye ubwenge.
Yabwiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko asanzwe ahohoterwa n’umugabo we, haba mu magambo no mu bikorwa, by’umwihariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Nyuma y’aho Bishop Gafaranga atawe muri yombi, Murava yaje kujya kumusura baraganira, ndetse umugabo amusaba imbabazi.
Mu gihe hataramenyekana igihe urubanza ruzatangirira mu mizi, Annette Murava we akomeje kugaragaza ko agifitiye urukundo rukomeye umugabo we, kandi yiteguye gukomeza kumuba hafi.
Annette Murava yavuze ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, Bishop Gafaranga, ndetse yizeye ko mu gihe cya vuba bazongera gutaramana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ANNETTE MURAVA AGARUKA KURI BISHOP GAFARANGA: