Mu ijoro ryo kumvisha inshuti n’abavandimwe album ‘Umuyoboro’ Alex Dusabe azashyira hanze, aba mbere bayiguze arenga miliyoni 14 Frw.
Ni ibirori byabereye muri Dove Hotel mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2025.
Bamwe mu bitabiriye ibi birori banabashije kugura iyi album barimo Ishimwe Clément wa KINA Music wari kumwe n’umugore we, Butera Knowless, Israel Mbonyi n’abandi banyuranye.
Israel Mbonyi yayiguze miliyoni 2 Frw, Ishimwe Clément na Butera Knowless bayiguze ibihumbi 500 Frw, The Ben ntiyabashije kwitabira ariko atuma Mutesi Scovia ko ayiguze miliyoni 1 Frw. Bosco Nshuti, Massamba Intore, Muyoboke Alex na David Bayingana buri umwe yayiguze ibihumbi 500 Frw.
Uretse aba mu bandi bazwi baguze iyi album harimo Nyambo Jessica wayiguze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana wayiguze ibihumbi 250 Frw, umuyobozi wa ‘Chorale de Kigali’ watanze ibihumbi 500 Frw. Authentic Events iri no gufasha Alex Dusabe mu gitaramo ateganya yatanze miliyoni 1 Frw n’abandi banyuranye.
Uteranyije amafaranga yose yatanzwe muri uyu mugoroba, ubona ko Alex Dusabe yemerewe 14 450 000 Frw.
Byitezwe ko Alex Dusabe azamurika Album ‘Umuyoboro’ mu gitaramo ateganya gukorera muri Camp Kigali ku wa 14 Ukuboza 2025.
Israel Mbonyi na David Bayingana bari bitabiriye iki gikorwa
Dusabe yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa nyinshi mu ndirimbo zigize album azamurika
Alex Dusabe yafashe umwanya wo kuganiriza abitabiriye ibi birori ku rugendo rwo gutunganya iyi album
Dusabe yacurangiye abaje kumushyigikira anabasogongeza kuri album ye
Massamba Intore, Nel Ngabo, SMS na Ishimwe Clément bari mu bitabiriye iki gikorwa
Mariya Yohana na Butera Knowless bari bicaranye mu birori byo kumva kuri Album ya Alex Dusabe
Dusabe yafashe umwanya ashimira Alex Muyoboke na Clément Ishimwe ku ruhare rwabo mu gufasha abahanzi
Alex Dusabe yaririmbaga anicurangira piano
Alex Dusabe akomeje imyiteguro y’igitaramo afite ku wa 14 Ukuboza 2025
Alex Dusabe akomeje imyiteguro y’igitaramo afite ku wa 14 Ukuboza 2025