Alarm Rwanda yatanze inyemezabumenyi ku bagore 100 bari bamaze imyaka 3 bahabwa amahugurwa kubya Bibiliya, imiyoberere,kubaka umuryango uzira amakimbirane n’ibindi mu ntego yo guteza umuryango Nyarwanda imbere.
Ibi biroli byo gutanga impamyabumenyi kuri aba bagore basoje amahugurwa y’imyaka 3 mu bintu bitandukanye bishingiye ku mahame ya Gikirisitu nkuko uyu muryango uri byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02 Kanama 2025, bibera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu ahakorera ikicaro gikuru cy’uyu muryango wa Alarm Rwanda.
Ni ibiroli byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo incuti n’imiryango yaba bagore 100 basoje amahugurwa bari bamaze imyaka 3 bahabwa,hakabamo abayobozi b’amadini n’amatorero hamwe n’abafatanyabikorwa ba Alarm Rwanda hakaba hari n’itorero ribyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryari ryaturutse muri Zion Temple rikaba ryasusurukije abitabiriye uyu muhango.
Mw’ijambo yagejeje kubitabiriye,Madame Cecile Nyiramana ,Umuyobozi wa Alarm Rwanda yavuzeko Women Leadership Training Institute (WLTI) ari gahunda ya ALARM y’imyaka 3 yo kongerera ubumenyi abagore bahugurwa ku rwego rwa certificate.
Ati:” Ikigamijwe ni uguteza imbere abagore n’abayobozi baharanira amahoro n’ubwiyunge no kuzana impinduka mu miryango yabo n’amatorero.
Madame Rev.Pasiteri Julie KANDEMA, akaba umuyobozi mukuru wungirije wa EPR wabwirije ijambo ry’Imana muri uyu muhango yavuzeko umugore mu muryango aba inkingi ya mwamba mu kuwubaka ngo ukomere.
Uyu mushumba yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame we Jeannette Kagame kubwo umuhate n’uruhare bagira mu gushyigikira no guteza imbere umugore aho babonyeko ntacyo umugabo ashobora gukora ngo umugore kimunanire.
Pastor Julie yasabye abahawe inyemezabumenyi ko ubumenyi bahawe mu myaka 3 bagomba kububyaza umusaruro bakagira uruhare mu bitekerezo byiza,mu mibanire,mu kubaka umuryango Nyarwanda uhamye,mu gushyigira indangagaciro za Gikristo niza Ndumunyarwanda, mu gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,mu guteza imbere itorero n’igihugu muri rusange no mu kwigisha ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye nkuko amabwiriza ya RGB asaba ko uwigisha ijambo ry’Imana akwiriye kuba abifitiye ubumenyi.
Madame Corinne Gunter umuyobozi wa Rise Up Women International umufatanyabikorwa w’imena wa Alarm Rwanda mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuze ko ashima cyane Leta y’u Rwanda kubera uburyo yashyize imbere umugore muri byose.
Ati:”Tumaze igihe kinini turi abafatanyabikorwa ba Alarm Rwanda kandi mubyo dukora twita cyane ku mugore ari nayo mpamvu dufata ubushobozi n’imbaraga zacu tukabishyira mu mahugurwa nkaya y’imyaka 3 duhugura aba bagore ngo bazatume habaho itorero ryiza n’igihugu by’ejo hazaza.
Mw’ijambo rya Madame Uwimana Francine wavuze uhagarariye abanyeshuri 100 basoje aya mahugurwa yatangiye ashima Leta y’u Rwanda kubwo guha agaciro umugore anashima Alarm Rwanda yabatekerejeho ikabahugura ndetse yizeza ko ibyo bize bagiye kubishyira mu bikorwa bikagira uruhare mu guhindura umuryango Nyarwanda mwiza n’itorero ry’Imana muri rusange .
Yagize ati:”Twahuguwe ibintu bitandukanye birimo kumenya Bibiliya icyo ari cyo,twigishijwe guhugura no gutegura abayobozi,ubujyanama bwa Gikirisitu no gukira ihungabana,gukemura amakimbirane no kubaka amahoro,ukuri kubyerekeranye n’abagore kandi byose bigiye kudufasha guhindura aho dutuye “.
Bwana HAVUGUZIGA Charles ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya wari umushyitsi mukuru muri ibi biroli mw’ijambo yegejeje kubitabiriye yavuzeko ashima cyane ubufatanye bwiza buba hagati ya Alarm Rwanda n’umurenge ndetse n’akarere kuko babafasha muri byinshi birimo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,ubuhuza no kurwanya amakimbirane yo mu mirango ndetse n’iterambere muri rusange muri gahunda zo keizigamira.
Uyu muyobozi yasabye abahuguwe ko ijya kurisha ihera kurugo ko bakwiriye gutangirira mu ngo zabo barwanya amakimbirane yo mu miryango bakabikongeza no mu baturanyi bakagaragaza inyungu bakuye mucyo twakwita urugero (amahugurwa) y’imyaka 3.
Yagize ati “Leta muri iyi minsi ifite ikibazo cy’ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu miryango,ikagira icyo abana baterwa inda zitateganijwe ikanagira icyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge murubyiruko bityo rero mwebwe uko muri 100 musoje aya mahugurwa nimudufashe guhangana n’ibi bibazo kandi birashoboka.”
Ati “Niba Yesu yaratoranije intumwa 12 zigatuma ubutumwa bwiza bwamamara isi yose biroroshye noneho ko mwebwe 100 mwahuguwe mwatuma u Rwanda ruhinduka ibibazo byose biri muri Sosiyete Nyarwanda bikarangira.”
African Leadership and Reconciliation Ministry (ALARM) yatangiye mu mwaka w’i 1998 itangijwe na Rev.Dr.Musekura Celestin nyuma yo kumva no kubona ingaruka za Jenoside ndetse n’abayobozi benshi muri icyo gihe bakaba barabigizemo uruhare maze agira igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango wunganira ubuyobozi mu bumwe n’ubwiyunge
Ibikorwa bya ALARM bishingira ku nkingi eshatu arizo gutegura abayobozi bakorera abandi (Servant Leadership Development),Kubaka Amahoro, Ubutabera, Ubumwe n’ubwiyunge (Peace, Justice and Reconciliation) no guteza imbere umuryango (Community Transformation).






















































Amafoto:Nziyavuze Israel-iyobokamana.rw