Akarengane k’itorero ntikaza hafungwa insengero ahubwo hafungwa abantu bazira kwemera Yesu-Pastor Dr.Ian Tumusiime

Ku wa 5 Mata 2025, nyuma y’amahugurwa y’abashumba n’abakozi b’Imana batandukanye, yabereye mu Rwanda ku cyicaro gikuru cya A Light to the Nations Africa Ministries i Nyamata mu Bugesera, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Pastor Dr. Ian Tumusiime yatanze igisubizo cy’iki kibazo: “Ese gufunga insengero zitujuje ibisabwa ni akarengane k’Itorero?”.

Pastor Dr. Ian Tumusiime na Pastor Steven Musoni bo muri Revival Palace Community Church batanze ibitekerezo ku ngamba za Leta zo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Izi ngamba zateje impaka kuko abantu batari bamenyereye ko insengero zishobora gufungwa, bituma hari n’abatekereza ko ari akarengane k’Itorero (gutotezwa kw’Itorero).

Pastor Steven Musoni umuyobozi muri Community Revival Palace Church mu Bugesera, yagize ati: “Iyo ugiye kureba muri Bibiliya, akarengane k’itorero ni ako kubuzwa gusenga no gusoma Bibiliya, si akarengane ko gukorera ibintu ahantu hubashywe. Badusabye kubaka neza aho gusengera, ntibatubujije gusenga. Abantu baracyakora ibiterane n’ibitaramo. Niba badusaba gusana insengero, nta cyo bitwaye rwose.”

Yakomeje asobanura ko Leta ishyira imbere gahunda zigamije iterambere rusange, harimo no gusukura ahasengerwa nk’uko byakozwe no mu zindi nzego z’imibereho y’abaturage: Ati: “Leta yashyizeho ingamba zo gusukura insengero. Politike ya Leta yo gutuma amadini akomera akamera neza, itorero rikagirira Igihugu akamaro ni nziza.

Leta iramutse ivuguruye izindi nzego, amadini agasigara inyuma, ntibyaba ari byiza… Iyo ibintu ari bishya bitera abantu kwijujuta kubera kutabimenyera. Yakuyeho nyakatsi barijujuta, izana mituweli barijujuta, ni na ko kimeze kuri ibi by’insengero… Ariko ni twe tuzabona inyungu mu gihe kiri imbere, zo kuba dusengera ahantu heza.”

Pastor Dr. Ian Tumusiime, umuyobozi wa A Light to the Nations muri Afurika, yagaragaje ko ingamba za Leta zo gusukura insengero zitujuje ibisabwa ari nziza, ariko ko ishyirwa mu bikorwa ryazo rishobora guhura n’ingorane.

Yavuze ko abaturage bitotomba mu gihe cyose batamenyereye ingamba nshya, kuko bisaba igihe n’imbaraga kugira ngo basobanukirwe impamvu n’inyungu zayo. Na we yashimangiye ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa bidakwiye gufatwa nk’akarengane, ahubwo ko ari igice cy’ubuyobozi cyo kubaka Igihugu cyiza:

Ati: “Ku giti cyange mu Rwanda, nemera ko ingamba ziba zigamije ibyiza. Ishyirwa mu bikorwa ni ryo rishobora kuba ikibazo. Buri gihe iyo uzanye ibyo abantu batamenyereye, bagira resistance (bakakirwanya)… Icyo nkanjye mbona, RGB (Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere) itujyana ahantu hazima haca akajagari, guha amadini umurongo mwiza, ku buryo uzuzuza ibisabwa azasigara atekanye.”

Yongeyeho ati: “RGB ikomeze isobanure neza, (yongere ingufu mu gutanga ibisobanuro kuri iyi ngingo), inyure mu turere isobanurira. Abantu ntibabifate nk’akarengane k’itorero. Iyo kaba ari akarengane k’Itorero, Leta yari kutubuza gusenga burundu. None yo yadusabye kugira ibyo twuzuza ngo dusengere ahantu heza. Ntibahinduye Itegeko Nshinga kandi ryemera ko abantu basenga mu mudendezo.”

“Uburyo bwose Leta yashyizeho buzatanga ibyiza, ariko abapasiteri bagomba kugira uruhare mu gusobanura izi ngamba kugira ngo abayoboke basobanukirwe.”

A Light to the Nations [ALN] ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Dr. Dana Morey, umuvugabutumwa w’Umunyamerika. Muri Afrika, ALN iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusiime.

Intego ya A Light to the Nations ni ugutoza abapasiteri kuba abashumba beza mu matorero yabo no kubana mu mahoro n’amadini atandukanye. Uyu muryango unafasha mu gutegura ibiterane bihuza imbaga ndetse no gutanga imfashanyo ku batishoboye.

Ibi bitekerezo byabo bombi byatanzwe nyuma y’amahugurwa yateguwe na Revival Palace Community Church Bugesera.

Pastor Dr Ian Tumusiime wa Revival Palace Community Church Bugesera

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA