Aimee Uwimana azafasha Bosco Nshuti mu gitaramo “Unconditional Love Live Concert – Season 2”

Umuhanzi umaze kubaka izina rihambaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yamaze gutangaza ko azataramana n’umuramyi w’ibigwi bikomeye Aime Uwimana, mu gitaramo cye “Unconditional Love Live Concert – Season 2” gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk’iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka.

Igitaramo cya Bosco Nshuti kizaba tariki 13 Nyakanga 2025, kibere muri Camp Kigali. Amatike yo kwinjira yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka kuri www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 agura 200,000 Frw.

Bosco Nshuti kuri ubu ari kubarizwa i Burayi mu bitaramo yise “Bosco Nshuti Europe Tour 2025.” Aherutse kubwira inyaRwanda ko uru rugendo rw’ibitaramo bye, ari intambwe ikomeye mu muziki akora kuko “bisobanuye kwaguka kuri njye mu murimo wo kuramya Imana.” Azasangira n’abazitabira ibitaramo bye, ubutumwa Imana yamushyizemo anabagezeho indirimbo zo kuri Album ye nshya yise “Ndahiriwe”, irimo n’izindi ndirimbo nshya zitarasohoka.

‘Bishop’ Aime Uwimana watumiwe na Bosco Nshuti ni umukristo umaze imyaka irenga 30 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n’izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangarije InyaRwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo barushaho kumenya gukorana bakarushaho no kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

Amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo Groove Awards Rwanda yahawe nk’Umwanditsi mwiza, n’ikindi yahawe nk’umuntu waharaniye impinduka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu 2024 yahawe igihembo na Apostle Mignonne Kabera ku bw’uruhare yagize mu iyogezabutumwa mu muziki no kuba yarafashije Women Foundation Ministries.

Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b’abahungu n’undi umwe w’umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 13, ubuheta afite imyaka 8 naho ubuherure afite imyaka 5 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni hafi 2], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi.

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya ‘Rwanda Christian Convention’.

Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.

Umwaka ushize nabwo, yongeye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo gikomeye cyiswe “Intimate Worship Session 2”, yatumiwemo na mugenzi we Nice Ndatabaye.

Bosco Nshuti ari kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga

Gahunda y’ibitaramo bye azakorera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, igaragaza ko azataramira mu Bufaransa, tariki 17-18 Gicurasi 2025, akomereze Norway tariki 24-25 Gicurasi 2025, Poland azabataramira tariki 22 Kamena 2025, muri Suede azahacurangira tariki 31 Gicurasi na tariki 1 Kamena 2025. Azanagera muri Finland, tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suede, tariki 14-15 Kamena 2025, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark, tariki 29-30 Kamena 2025.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.  Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa buhumuriza imitima. 

Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere muri ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu, amaze gutunganya Album eshatu zifasha abakristo mu kuramya Imana, ari zo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aherutse gutangaza ko indirimbo nshya agiye gusangiza abakunzi be ku mugabane w’u Burayi, zigaragara kuri Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Nyuma yo gusoza ibitaramo bye i Burayi, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda ataramane n’abakunzi be muri ‘Unconditional Love Live Concert Season 2’ izaba ku wa 13 Nyakanga 2025. Aime Uwimana ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo cyihariye kuko Bosco Nshuti yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.

Ni gute wagura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Uconditional Love’ cya Bosco Nshuti?

Biroroshye! Amatike y’iki gitaramo ari kuboneka ku rubuga rwa Bosco Nshuti ari rwo www.bosconshuti.com. Ukimara kugera kuri uru rubuga ubona ahanditse BUY TICKET ukahakanda ukabona ubwoko bw’amatike ugahitamo iyo ushaka, ugakurikizaho amazina yawe, Email yawe ndetse na nimero ya telefone yawe. Iyo umaze kugura itike bahita bayiguha kuri Email ndetse iyo ubishatse uyibika kuri WhatsApp.

Bosco Nshuti agiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo cy’amateka cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira

Byemejwe ko Aime Uwimana azataramana na Bosco Nshuti

Wagura itike yawe kare kugira ngo utazacikanwa n’iki gitaramo cy’amateka

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA